Hamenyekanye byinshi byerekeye ubuzima bwa Kazungu wicaga abakobwa akabashyingura iwe mu rugo utegerejwe cyane aho yakoreye ibyaha

Amakuru mashya n’ibyerekeye ubuzima bwa Kazungu Denis, umugabo w’imyaka 34 ukekwaho kwica no gushyingura abantu benshi-ahanini abakobwa bakiri bato, mu nzu yari acumbitsemo mu mudugudu wa Gashiriki, akagali ka Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, yashyizwe ahagaragara.

Kazungu Denis mu hahise he hagaragajwe ko yahoze ari umwarimu w’icyongereza ndetse na (Enterprenership) mu bihugu bya Uganda ndetse na Kenya. Hagaragaye ko yari anafite amasezerano y’akazi (Contract) I Dubai no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu icyakora nta cyigeze kigaragaza ko yaba yaragiye muri ibyo bihugu.

Kuwa 8 Nzeri 2023, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi yatanze amakuru menshi yerekeye ubuzima bwa Kazungu Denis. Ntabwo azi cyane ibijyanye n’umuryango wa Kazungu, inshuti cyangwa se aho akura ubufasha, icyakora Mutsinzi yavuze ko Kazungu mu iperereza yavuze ko ari impfubyi ntabwo ntiyabitangaho amakuru menshi.

Ikizwi ni uko Kazungu afite impamyabumenyi y’amashuri yisumvuye kandi akaba yaravuze ko yari afite ishuri rye ku giti cye mu bihe byashize nka bisinesi, aho muri iryo shuri rye yigishaga icyongereza. Mutsinzi yabwiye The new times ati “Uko Kazungu yabivuze, ngo ishuri rye ryari riri muri Remera, we yigishaga amasomo yok u mugoroba.”

Yakomeje avuga ko Kazungu yagiye mu bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nubwo bimwe muri byo bitaramenyekana. Yagiye ajya muri Uganda na Kenya mu bikorwa by’ubucuruzi nk’uko byagaragaye. Igitangaje, amakuru yabinetse ni uko Kazungu yigeze gukorana na Hoteli Mariott I Dubai, nubwo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yaba yarigeze asura igihugu na kimwe cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yahaye akazi inshuti ye ngo imuterere inda umugore batungurwa n’ibyo bavumbuye nyuma

Mutsinzi yagize ati “Mu nyandiko za Kazungu harimo pasiporo zerekana ingendo zerekeza muri Kenya na Uganda, twabonye kandi amasezerano y’akazi yasinye nk’umukozi ushinzwe umutekano wa Hotel Marriot I Dubai.”

Iperereza riri gukorwa harimo no gushaka kumenya aho Kazungu yari atuye mbere kugira ngo hamenyekane niba naho ataragiye ahakora ibindi byaha. Ati “Urebye ubugizi bwa nabi yerekanye, Ntabwo bishoboka koi bi bikorwa yaba yarabikoze mu mwaka umwe gusa, Birashoboka ko yaba yaranakoze bene ibi byaha aho yari atuye mbere, akaba ariyo mpamvu turi gushaka kumenya aho yari atuye mbere.”

Mu bice biri gukekwa ko Kazungu yaba yaratuyemo harimo mu karere ka Gasabo, aho ashobora kuba yari acumbitse mu nzu y’ahitwa kwa Rwahama muri Kimironko. Aho Kazungu yari atuye ahantu hitaruye abandi, ubugenzacyaha bwahasanze imirambo myinshi yari yarishe akayitaba. Mu iperereza Kazungu yemeye ko yaryoshyaryoshyaga abakobwa mu kabari abasaba kuzana mu rugo, bahagera akabasambanya, akabambura yarangiza akabica.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved