Nyuma y’uko Umunyamakuru Murindahabi Irene wamenyekanye nka M. Irene uzwi mu ishami ry’imyidagaduro mu gufasha abahanzi barimo nka Vestine na Dorcas, akaba yaranamamaye kuri YouTube binyuze kuri shene ye yitwa MIE Empire, yimukiye muri Canada, abantu benshi bahise batangira kwibaza ku hazaza h’abahanzikazi Vestine na Dorcas asanzwe afasha.
Uretse kuba abantu benshi baribajije ku hazaza haba bahanzikazi, hari n’abandi benshi bibajije ku bikorwa uyu munyamakuru w’imyidagaduro yari asanzwe akora. Icyakora kuri ubu amakuru ahari ni uko M. Irene yerekeje muri Canada aho bivugwa ko yasanzeyo umukunzi we ndetse ngo bashobora kuzahita batura muri icyo gihugu, ariko ngo afite ubushobozi bwo kumara umwaka muri icyo gihugu nta cye na kimwe gihungabanye.
Amakuru dukesha DC Tv Rwanda ni uko nta mpungenge abantu bagakwiye kugira ku bikorwa by’uyu mugabo, dore ko yari amaze iminsi ahaye akazi abakozi bashya kuri shene ye ya MIE Empire ndetse ngo aba nibo bazajya bakora ibiganiro mu gihe cyose uyu mugabo azaba adahari.
Abibaza kuri Vestine na Dorcas nabo basubijwe ko umwihariko aba bahanzikazi bazwiho ni uko badasohora indirimbo buri kwezi bityo ngo nta guhungabana bizabaho cyane ko uyu warebereraga inyungu zabo asize hari ibikorwa byinshi bakoranye birimo nko kuba bafite indirimbo zigera kuri 6 zakozwe zibitse.
Umunyamakuru w’iyi shene ya youtube dukesha iyi nkuru yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize aribwo yatangaje ko M. Irene yenda kwerekeza mu gihugu cya Canada, aho bivugwa ko azahita aturayo we n’umukunzi we. Bitewe nizo gahunda we n’aba bakobwa asanzwe areberera inyungu bakoze indirimbo 6, aho 5 muri zo zarangiye ku buryo zakorewe amashusho, igisigaye ni uko bazajya batangaza igihe cyo gushyiza hanze imwe kuri imwe buhoro buhoro.
Ibi biza bisubiza ikibazo abantu benshi bibazaga niba uyu munyamakuru atazongera gukorana n’aba bakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Andi makuru yatangajwe kandi ni uko uyu mugabo ashobora kujya akorera kuri YouTube ye n’ubwo yaba ari muri Canada, dore ko mu minsi yashize yatangiye ‘Podcast’ yise MIE Chopper aho ajya avugana n’ibyamamare ku murongo wa telefone cyangwa bidasabye ko atumira umutumirwa.
Ukwimuka kwa Murindahabi Irene kwatangajwe na we ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Amahoro!!! Umuhungu wo mu Gatsata mu Mujyi, yageze muri Canada, iwacu hashya.”
Abakurikiranira hafi iby’uyu munyamakuru, bavuga ko yahaye akazi abanyamakuru bashya kugira ngo bazakomeze gukorera kuri iyi ‘YouTube Channel’ ye mu gihe azaba adahari, kuko byari byatangiye kuvugwa ko agiye kwimukira mu mahanga.