Hamenyekanye ibyo umuhanzi Juno Kizigenza yemereye wa mukobwa wamwihebeye baherutse guhura

Kuwa 23 Kanama 2023 nibwo umuhanzi Juno Kizigenza yagaragaye ari kumwe n’umukobwa wamenyekanye ku bantu benshi ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amukunda cyane, Joyeuse nka Jojo, batembera mu mihanda ya Kigali. Juno Kizigenza yanajyanye n’uyu mukobwa gusangirira muri Radisson Blue Hotel.

Nyuma yo gusangira, Juno yagiye kugurira uyu mukobwa ikanzu muri Zöi, bagira n’umwanya wo kuganira nubwo batatindanye cyane, aho Juno avuga ko yari ari gutegura igitaramo yari gukora kuwa 24 Kanama 2023. Juno aravuga ko byamushimishije guhura n’uyu mukobwa umukunda cyane, ahamya ko ari iby’agaciro kugira abakunda ibikorwa bye bakanabigaragaza nk’uko uyu mukowa byagenze.

Inkuru Wasoma:  Rufonsina uzwi mu ‘Umuturanyi’ yavuze uko ruswa y’igitsina yatswe yatindije kumenyekana kwe

Juno yijeje uyu mukobwa kumugurira terefone. Ibi ni ukubera ko umuntu wafataga amashusho uyu mukobwa kugira ngo agaragaze anavuge ko akunda Juno Kizigenza, yamwishyuzaga, bityo yamwijeje kumugirira terefone kugira ngo nawe afungure imbuga nkoranyambaga ze ajye afata amashusho byoroshye.

Ikindi kintu Juno yemerete gufasha uyu mukobwa, ni ugushyigikira ubworozi bwe bw’ingurube nubwo batari banoza neza uburyo bazabikoramo. Uyu mukobwa yagaragaye kenshi kandi ubudacika intege avuga ko akunda Juno Kizigenza ataranamubona, kuburyo iyo yabwirwaga ko Juno akundana na Ariel Wayz yahitaga akonja.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved