Chriss Eazy umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo mu Rwanda ndetse no mu Karere kuko bimaze kuba ibisanzwe kuba yatumirwa mu bitaramo bitandukanye, mu minsi ishize yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye i Burundi, mu kwizihiza iminsi mikuru yo gusoza umwaka wa 2024. Uyu muhanzi ndetse n’ikipe ye ntabwo byaboroheye kuko bamanje gutabwa muri yombi mbere y’uko igitaramo kiba kugira ngo bahatwe ibibazo.
Nk’uko bivugwa Chriss Eazy n’ikipe bari kumwe batawe muri yombi saa Yine z’igitondo ku wa 31 Ukuboza 2023, haburaga amasaha ane ngo igitaramo kibe. Mu bo bafunganwe harimo Junior Giti, Sammy Switsh ukora amashusho ya Chriss Eazy, mushiki wa Chriss Eazy, Diddy man wari umu DJ ndetse n’umusore wari ushinzwe umutekano we.
Amakuru avuga ko aba bose bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi w’i Burundi witwa Alvin Smith, icyakora icyo gihe Chriss Eazy we ntabwo yatawe muri yombi kuko yari yasigaye kuri ‘Martha Hotel’ yari acumbitsemo. Nk’uko bivugwa abazanye n’uyu muhanzi ntabwo bose baraye muri Hoteli ahubwo bamwe bagiye kurara mu rugo rw’umuhanzi Alvin Smith akaba inshuti yabo, mu gihe Chriss Eazy, Junior Giti na mushiki wa Chriss Eazy baraye muri Hoteli.
Ku wa 31 Ukuboza 2023, nibwo Junior Giti yajyanye na mushiki wa Chriss Eazy mu rugo rwa Alvin ngo baje kureba bagenzi babo. Bahageze ahagana saa yine za mu gitondo maze bahahurira n’inzego zishinzwe umutekano zari zamenye ko urwo rugo rwarayemo abanyarwanda, maze buri wese asabwa kwerekana ibyangombwa bye arabyerekana.
Alvin yahise atangira guhatwa ibibazo abazwa niba yamenyesheje inzego z’ibanze ko afite abashyitsi, cyakora ababwira ko kubera isaha bahagereye byari kugorana, gusa ahamya ko yari bubikore bukeye kandi aribwo bafashwe. Abari babafashe babasabye kujya kwerekana uwo muhanzi baherekeje, cyakora Chriss Eazy yanga gusohoka mu cyumba, ahubwo yohereza pasiporo ye.
Nyuma y’uko iyi pasiporo ifashwe bahise bajyanwa muri Documentation guhatwa ibibazo, cyakora uwari watumiye Chriss Eazy muri iki gitaramo DJ Paulin yahise abafasha gukurikirana ikibazo nyuma y’amasaha arenga atatu birangira barekuwe, basubira kuri hoteli. Maze igitaramo kiraba nk’uko byari byateganyijwe n’ubwo umutima wa bamwe mu bari baherekeje Chriss Eazy utari hamwe.