Imodoka yari itwaye abakozi bane b’akarere ka Rutsiro, yakoreye impanuka mu murenge wa Musasa wo muri ako karere, irenga umuhanda igwa mu mukingo. Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2023.
Iyi modoka yari irimo bantu batanu barimo abakozi bane b’akarere ka Rutsiro n’umushoferi wayo, ubwo berekezaga mu murenge wa Nyabirasi ahabereye ubukangurambaga buhuriweho n’inzego z’ibanze n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ku bijyanye no guhugura abaturage ku by’amategeko.
Umwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye, yavuze ko yasanze iyi modoka yataye umuhanda, yaguye mu mukingo ndetse abari bayirimo bose bari aho hafi kandi nta wagize ikibazo. Aba bakozi b’akarere bahise bohererezwa indi modoka iberekeza aho bari bagiye gukomereza akazi kuko ntawakomeretse.
Niyitegeka Fabien usanzwe ari umukozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe itumanaho n’imibanire y’abaturage, yavuze ko nta muntu wari uri muri iyi modoka wagize ikibazo. Avuga ku cyateye impanuka yagize ati “Byagaragaye koi pine yaba yagize ikibazo igafunguka, imodoka irenga umuhanda igwa mu nsi y’umukingo.”