Hamenyekanye icyateye Samusure wari mu buhungiro hanze y’igihugu gukatirwa n’Urukiko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Kalisa Erneste wamamaye nka Samusure muri filime nyarwanda, igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Kuba Samusure yahawe iki igihano bivuze ko atazafungwa ariko agomba kwitwara neza mu gihe cy’umwaka kuko akoze icyaha kimusubiza muri gereza mbere y’uko uwo mwaka ushira, igihano yahabwa hakongerwaho ya myaka ibiri yari yarasubikiwe. Uwunganira Samusure, Bayisabe, yavuze ko bashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko, ndetse ahamya ko umukiriya we azishyura umwenda ashinjwa.

Uwareze Samusure yitwa Umutoni Olive amushinja kumuha sheki itazigamiye, naho uwagobotse Samusure ngo abashe kwishyura Umutoni yitwa Niyonizera Judith uzwi na we mu gukina filime nyarwanda. Nyuma Umutoni yahise yandikira urukiko arubwira ko Samusure yamuvuyemo umwenda.

Kalisa Erneste nawe yabwiye IGIHE ko yishimiye umwanzuro w’Urukiko. Yagize ati “Uyu mwanzuro navuga ko unshimishije cyane. Ndashima Imana kuko niyo yabikoze n’Abacamanza bagiye baca urubanza neza. Barebye umuhate nagize wo kwishyura nubwo naciwe miliyoni eshatu, biraruta kuko gufungwa nibyo bibi, aho gufungwa burya wacibwa ihazabu ukishyura.”

Kalisa ubusanzwe yavugaga ko umwenda abereyemo abantu ari 7,400,000 Frw. Nyuma y’uko aciwe ihazabu n’Urukiko ubwo hariyongeraho 3,000,000 Frw, mu mwenda agomba kwishyura.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yicishije umugore we ifuni n’ishoka

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri Yombi umushumba watemye insina z’umuturage kugeza nta nimwe isigaye ihagaze

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved