Ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, u Rwanda n’u Bwongereza, basinye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere. Robert Jenrick, Minisitiri w’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yandikiye Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, amumenyesha ko yeguye kuko atemeranya n’umushinga mushya w’itegeko ku bijyanye no kohereza abimukira mu Rwanda.
Robert Jenrick yegura, yavuze ko hari hakenewe kwirinda kuruseho mu guhagarika ibibazo bigaruka by’amategeko bishobora guhungabanya uriya mugambi. Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko uwo mushinga w’itegeko, usobanura neza mu itegeko ry’Ubwongerza u Rwanda ari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.
Uyu muyobozi mu ibaruwa ye yegura yandikiye Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yavuze ko abona uwo mushinga mushya w’iri tegeko ryo gukorana n’u Rwanda” utaduha amahirwe ashoboka yo kubigeraho”. u Rwanda rwatangaje ko ruzakorana n’Ubwongereza mu kurwoherereza abimukira kandi ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byubahiriza amategeko.
Umugenzuzi ushiznwe gukebura Minisiteri y’Ubutegetsi y’Ubwongereza, Yvette Cooper, yavuze ko kwegura kwa Jenrick ari ikimenyetso. Yagize ati “ iki ni ikimenyetso cy’akajagari mu ishyaka rya Tory no gutembagara bkw’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, kuba mu gihe yicaye mu nteko ngo atangaze umugambi we mushya ku Rwanda, Minisitiri we w’abinjira n’abasohoka yeguye kuko abona uwo mugambi utazakora.”
Amakuru yo kwegura kwa Jenrick yatangiye kuvugwa nyuma y’uko Leta itangaje uwo mushinga w’itegeko ishaka ko inteko iwemeza.