Umuryango wo mu gihugu cy’u Buhinde wari ugizwe n’abantu batanu wasanzwe munzu bose bapfuye, byaje kumenyekana ko umugabo n’umugore biyiciye abana babo ndetse nabo bagahita biyahura. Ibi byabaye nyuma y’uko bamaze igihe kinini bahozwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga kuko bari bamufitiye umwenda. Ndetse bivugwa ko aba bana ari bo babanje kwicwa umwana mukuru yari afite imyaka 14, umukurikiye afite 11 naho umuto afite 9.
Uyu mugabo nyiri uyu muryango yitwaga Gharib Sab afite imyaka 46 y’amavuko naho umugore we yitwa Sumaiya w’imyaka 33 y’amavuko. Nk’uko ikinyamakuru Ohmagnews.com cy’aho mu Buhinde cyabitangaje, ngo abo babyeyi bari bamaze igihe bashyirwa ku nkeke na nyir’inzu bakodeshaga, abasaba ko bamwishyura, nyuma ngo bumva birabarambiye, biyemeza kwiyahura ubuzima bukarangira ariko bagahera ku bana babyaye.
Polisi yatangaje ko abantu batanu basanzwe mu nzu bapfuye ahitwa i Sadashinvanagar, mu Buhinde, ndetse impamvu ibabaje y’izo mfu, akaba ari ibibazo byo kubura amafaranga no guhozwa ku nkeke na nyir’inzu abishyuza ubukode. Inzego z’Umutekano zatangaje ko abo babyeyi ari bo biyiciye abana, ariko zikagaruka ku ruhare rwa nyir’inzu wabakodeshaga kuba yaragize uruhare mu gutuma uwo muryango wiyahura.
Uyu mugabo abinyujiej mu ibaruwa ndetse na Videwo, yasobanuye avuga ko akomoka mu gace k’icyaro ko yabeshwagaho no gucuruza imigati ya sanduwici. Ko nubwo yabayeho mu bukene hari abantu batandukanye yagiye aguza amafaranga harimo na nyir’inzu yakodeshaga, none akaba yarafashe akamenyero ko kujya amuhoza ku nkeke we n’abagize umuryango we. Muri iyo baruwa kandi yanditse asaba ko hazakorwa iperereza, bakanahana abamuteye gufata icyo cyemezo.
Minisitiri w’Umutekano aho imbere mu gihugu cy’u Buhinde, G. Parameshwara, na we ngo yagize icyo avuga juri icyo kibazo, avuga ko biteye agahinda kumva ibyabaye kuri uwo muryango wazimye wose, yiyemeza ko azakora ibishoboka byose, ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu nyamukuru yabiteye byose.