Hamenyekanye icyatumye umugabo yicirwa ku mva ya mama we n’abavandimwe be babiri

Umugabo witwa Dancan Barasa w’imyaka 36 y’amavuko, yishwe n’abavandimwe be babiri aribo Boniface Ogore na Jacob Andanje, akaba yariciwe mu ntara ya Kakamega mbere y’umunsi mukuru wa Noheli, aho abavandimwe be bamuzizaga gukorera imigenzo igahwitse ku mva ya nyina.

Bivugwa ko ubwo aba bavandimwe babonaga Barasa ari kubyinira no kurira ingurube ku gituro cya nyina barakaye cyane. Babifata nk’ako ari kurenga ku muco maze bamugabaho igitero.  Nyakwigendera yari yaje mu cyaro kunamira nyina wapfuye, abikora aririmba ndetse abyinira ku mva ye bityo bibabaza abavandimwe be.

Inkuru Wasoma:  DR Congo yongeye kurega u Rwanda mu rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu

Amakuru avuga ko Barasa yari avuye iwe mu Mujyi aza mu cyaro kwizihiza Noheli n’umuryango we, yari yazanye inusu y’inyama z’ingurube n’amashilingi ya Kenya 400. Ubwo aba bavandimwe be bamwatakaga ngo bazanye imipanga na ferabeto, maze bakubita Barasa bimuviramo kuva amaraso kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace yemeje aya makuru avuga ko hafashwe umuntu umwe ukekwaho iki cyaha, uwafashwe ni umusore w’imyaka 33 ndetse yavuze ko iperereza rikomeje ngo hashakishwe undi muvandimwe we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved