Hamenyekanye icyatumye umusore atemagura murumuna we bavukana munda

Ku wa 07 Mutarama 2024, umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Kagari ka Rurembo mu Mudugudu wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, yatemye murumuna we nyuma y’uko bagiranye amakimbirane bapfa imitungo y’iwabo, abonye yamukomerekeje cyane akeka ko yapfuye na we ahita ajya kwimanika mu mugozi ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko aba bavandimwe bagiranye amakimbirane, murumuna w’uyu musore yakomeretse cyane maze abaturage bihuta baje gutabara bahita bamujyana kwa muganga ariko uyu musore asigara afite ubwoba akeka ko murumuna we yaba yapfuye na we ahita yiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yemeje iby’aya makuru avuga ko yari amaze iminsi mike abasuye ndetse akabaganiriza. Yagize ati “Muby’ukuri birababaje pe!Abantu babiri gusa b’abavandimwe, bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa, kugeza ubwo batemana hakazamo n’urupfu.”

Inkuru Wasoma:  Muhanga: Umugabo wari uvuye kwiba inka yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kugerageza gutema umupolisi akoresheje umuhoro

Meya Mukandayisenga akomeza avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yari yabasuye akabaganiriza akabasaba gukemura amakimbirane bafitanye. Ati “Ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko Inzego z’Umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho gusa ni ibintu bibabaje.”

Uyu muyobozi avuga ko yavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi bo mu Karere, kugira ngo bakore ubukangurambaga Umurenge ku wundi bugamije kubaka umuryango utekanye. Kugeza ubu uwakomeretse ari mu maboko y’abaganga ngo yitabweho mu gihe uwiyahuye yajyanywe kwa muganga ngo hakorwe iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved