Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe umu-Colonel wahamwe n’icyaha cyo guhamba abantu ari bazima

Umusirikare w’ipeti rya Colonel wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakatiwe igihano cyo gupfa nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ndengakamere.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo Colonel Dogmatisa Paluku wari usanzwe ari umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Regima zifite icyicaro i Masisi, yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ko mu 2021 yahambiriye abarwanyi babiri ba APLCS Baraa na Ushindi maze abahamba mu cyobo ari bazima kugeza ubwo bitabye Imana.

Mu iperereza ryakozwe byabaye ngombwa ko Urukiko rucukura rugataburura imirambo y’abishwe, maze nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RD Congo bamaganye ubu bwicanyi cyane kuko abenshi bavugaga ko aya mabwiriza yo kwica aba barwanyi, yaturutse mu nzego zo hejuru.

Icyakora muri iki gihugu n’ubwo igihano cy’urupfu kigitangwa n’Inkiko, ntabwo uguhawe ahuta yicwa ahubwo afungwa burundu.

Inkuru Wasoma:  Umusore wahimbye ikinyoma gikomeye ngo asuzume ko umukunzi we amukunda cyane yatawe muri yombi

Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe umu-Colonel wahamwe n’icyaha cyo guhamba abantu ari bazima

Umusirikare w’ipeti rya Colonel wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakatiwe igihano cyo gupfa nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ndengakamere.

Ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo Colonel Dogmatisa Paluku wari usanzwe ari umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Regima zifite icyicaro i Masisi, yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ko mu 2021 yahambiriye abarwanyi babiri ba APLCS Baraa na Ushindi maze abahamba mu cyobo ari bazima kugeza ubwo bitabye Imana.

Mu iperereza ryakozwe byabaye ngombwa ko Urukiko rucukura rugataburura imirambo y’abishwe, maze nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RD Congo bamaganye ubu bwicanyi cyane kuko abenshi bavugaga ko aya mabwiriza yo kwica aba barwanyi, yaturutse mu nzego zo hejuru.

Icyakora muri iki gihugu n’ubwo igihano cy’urupfu kigitangwa n’Inkiko, ntabwo uguhawe ahuta yicwa ahubwo afungwa burundu.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Nyaruguru yahenze umugore we adahari asambanya abana be babiri by’imyaka itatu n’itanu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved