Umugabo wahoze afite ipeti rya ‘Major’ mu gisirikare cy’u Rwanda, n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, bakatiwe gufungwa imyaka 7 nyuma y’uko bahamijwe icyaha n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Aba bombi bakurikiranyweho ibikorwa binyuranije n’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ikirombe bikekwa ko cyakoreshwaga na Rtd Major Katabarwa Paul cyaridutse gisiba abantu batandatu ubwo bari bari gucukura.
Icyemezo cy’Urukiko cyagaragaje ko Katabarwa Paul ahamwa n’ibyaha bibiri, ari byo icyo Gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyaha cyo Kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu.
Uwamaliya Jacqueline wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na we yahamwe n’ibyaha bibiri, birimo icyo kuba icyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyaha Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.