Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe wa musirikare urinda Perezida uherutse kwicira abantu muri resitora asanze bari gufata ifunguro

Urukiko Rwisumbuye rwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igihano cy’urupfu Endondo Engulu, umusirikare wo mu cyiciro cya 2 wo mu ngabo zirinda Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi no kwangiza ibikoresho by’intambara.

Uyu musirikare amaze guhamwa n’ibi byaha, yahise ahabwa igihano cy’urupfu no kwishyura indishyi imiryango y’abishwe afatanyije na Leta ye. Ni mu gihe iki gihano kimaze gutangazwa, imiryango y’abiciwe bari bitabiriye iburanisha, basabye ko iki gihano cyakorwa vuba kugira ngo n’abandi bagizi ba nabi bacike intege.

Ku mugoroba wo ku ya 9 Mata 2024, Endondo Engulu, aherekejwe na mugenzi we w’umusirikare wari wambaye imyenda ya gisivili, bagiye muri resitora, ariho yakoreye iki cyaha yahaniwe.

Amaze guhabwa ibyo kurya, yafashe telefone y’umukiriya. Abajijwe na nyir’ubwite impamvu ayitwaye, uyu musirikare yahise arasa, yica nyiri resitora kimwe n’undi mukiriya. Yarashe kandi na mugenzi we, na we ahita apfira aho igitaraganya.

Nyuma y’uko iperereza rikozwe na bagenzi be bahuriye mu mutwe umwe bageze aho byabereye, ryatumye uyu Endondo Engulu ashyikirizwa ubutabera nyuma y’iki gikorwa cy’urugomo. Ni mu gihe kandi amakuru y’urupfu rw’abo basivile batatu yavugaga ko barasiwe muri Quartier ya Majengo, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, aho bari bagiye muri restaurant gufata ifunguro.

Guverinerinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yategetswe kwishyura umuryango wa buri muntu wiciwe ibihumbi mirongo itanu by’amadorali y’Amerika ($ 50.000). ariko kandi nyuma y’uko uyu musirikare akatiwe urwo gupfa, yaciwe amande angana na 150$.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatwitse umugore n’umwana wabo

Inkuru Wasoma:  Lt Gen Mubarakh MUGANGA yageneye ubutumwa abasore n’inkumi bahawe ikaze mu gisirikare

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved