Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ibyaha akurikiranyweho, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubu busabe bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe ubwo haburanwaga urubanza mu mizi ku wa 12 Werurwe 2024. CG Rtd Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Ubwo habaga iburana rya mbere abanyamategeko batatu bunganira CG (Rtd) Gasana babwiye abacamanza ko ibyavuye mu iperereza bitaba impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo no kuba urukiko rutarahaye agaciro uburwayi bw’uregwa n’ubwishingire bwatanzwe.
CG (Rtd) Gasana akurikiranywe kubera umushinga wakorwaga na Karinganire Eric wo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye two mu Ntara yari ayoboye y’i Burasirazuba muri Gicurasi 2022, nyuma yo kuvuga ko yananijwe n’uyu wari Guverineri, ubwo yari ageze mu Murenge wa Karenge abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.
Yavuze ko icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha, ndetse ngo Gasana yahise amubwira ko mbere yo kumufasha yabanza kugeza amazi mu rwuri rwe, ruherereye mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero.