Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, amaze iminsi avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwa ko atari mu gihugu cye ndetse n’aho yerekeje hatazwi, icyakora hahita hazamurwa ibihuhu ko yaje i Kigali.
Amakuru avuga ko uyu mukuru w’igihugu ubu aherereye i Bruxelles mu Bubiligi nk’uko amakuru yatanzwe na Perezidansi ya RDC abivuga. Ndetse ngo ku Cyumweru saa 05:05 ari bwo Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, mbere yo gufata rutemikirere yerekeza i Bruxelles mu ruzinduko rwihariye.
Bimenyekanye nyuma y’uko Abanyekongo benshi bamaze iminsi barangisha ku mbuga nkoranyambaga uyu mukuru w’igihugu ari nako abandi bavuga ko ari mu Rwanda. Icyakora na Televiziyo ya RTBF yo mu Bubiligi yakoze ikosa kuwa 07 Mata, itangaza ko Félix Tshisekedi ari i Kigali, nubwo uyu mukuru w’igihugu cya Congo atari no ku rutonde rw’abatumirwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa Félix Tshisekedi, Tina Salama, yaje kubinyomoza avuga ko perezida Tshisekedi atari mu Rwanda, ahubwo ko yagiye mu gihugu cy’amahanga ku mpamvu z’akazi, ari nako ya Televiziyo yahise isaba imbabazi ivuga ko yakoze ikosa.