banner

Hamenyekanye ikibazo Musenyeri yari afite cyatumye ahitamo kwiyahura n’ubwo ahora yigisha abantu ko ari icyaha

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, ni bwo byamenyekanye ko Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry’aba- méthodiste mu gihugu cya Tanzania, yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro bye, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imurembeje.

N’ubwo iyi nkuru yamenyekanye ku wa 18, nyamara hari amakuru avuga ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi. Icyakora ngo kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry’akazi.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri yatekeye umutwe abanyamerika abiba amafranga menshi akoresheje ubuhanuzi

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone. Ati “iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryatahuye inyandiko igaragaza ko imyenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y’amashuli y’iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!