Kylian Mbappe umusore w’imyaka 25 y’amavuko, usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa. Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madri kugeza ubu ikipe ihabwa amahirwe menshi ni Liverpool yo mu Bwongereza.
Kugeza ubu uyu mukinnyi ntabwo aragaragaza ahazaza he kuko ari mu mezi ye yanyuma muri Paris Saint-Germain, nubwo mu mpeshyi ishize yandikiye abayobozi b’iyi kipe abamenyesha ko “Nta bushake” afite bwo kongera amasezerano nk’uko babishaka.
Uyu mukinnyi mu mpeshyi ishize yirukanwe mu ikipe ya mbere, mu mikino yo kwitegura shampiyona PSG yakoze ndetse iyi kipe ifata umwanzuro ko yemeye kugurisha uyu mukinnyi miliyoni 259 z’ama pounds yatanzwe na Al-Hilal. Nyamara Mbappe yanze kujya muri Saudi Arabia kandi kugeza ubu ahagaze neza.
Kugeza ubu uyu mukinnyi nawe ntabwo aramenya aho azerekeza kuko amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain azarangira muri Kamena uyu mwaka. Nyamara ikipe nka Real Madrid na Liverpool zishaka kumusinyisha. Bivugwa ko Real Madrid ishaka kumusinyisha muri uku kwezi kwa mbere, gusa akazayerekezamo mu kwa Karindi uyu mwaka, ubwo azaba arangije amasezerano ye.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, ikipe ya Liverpool iri gushaka uyu mukinnyi yivuye inyuma, ndetse ngo kuva kera Jurgen Klopp yahoze ari umufana ukomeye w’uyu mukinnyi kuko ngo burya Liverpool yigeze gushaka kumusinyisha mu myaka icyenda ishize.
Abakunzi b’ikipe ya Liverpool bakomeje kugaragaza ko bakwishimira kumwakira Anfield ndetse ngo n’abayobozi b’iyi kipe bashaka kumusinyisha kugira ngo azabafashe guhangana n’ikipe ya Manchester City ikomeje gukora amateka mu Bwongereza.