Hamenyekanye Impamvu abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda banze gukora imyotozo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara baberewemo ndetse bahise basaba ko bagira inama n’ubuyobozi muri iki gitondo. Amakuru avuga ko AS Kigali imaze amezi abiri idahemba abakozi bayo ndetse bikaba bivugwa ko hari abo ibereyemo amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Amakuru avuga ko mu gitondo ubwo abakinnyi bari kuza gukora imyitozo, abakinnyi bageze ku kibuga bari bake ndetse nabo banga gusohoka mu rwambariro ngo bitoze, basaba ko bamanza kuganira n’ubuyobozi burangajwe imbere na Team Manager, Bayingana Innocent, kuko abandi bose basa naho basize iyi kipe bakagenda. Amakuru ava ku kibuga avuga ko iyi nama iza guhuza abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi.

Inkuru Wasoma:  Akarasisi k’Abafana ba Rayon Sports mbere yo kwakira Al Hilal Benghaz [Amafoto]

Iyi nama kandi iraza kugaragaramo umutoza Cassa Mbungo Andree wanditse asaba gutandukana na AS Kigali kugira ngo asezere kubo bakoranaga. Iyi kipe ya AS Kigali imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro  dore ko bisa naho yatereranywe n’Umujyi wa Kigali ndetse bikaba ari imwe mu mpamvu muri Kamena uyu mwaka uwari Perezida wayo, Shema Fabrice yeguye ku inshingano.

Ku wa Gatatu, Visi Perezida wari wasigaranye iyi kipe nawe akaba yareguye ku nshingano zo kuyobora. AS Kigali twavuga ko idahagaze neza kuko ni iya 13 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 10 mu mikino 11, ku Cyumweru nibwo izasubira mu kibuga ubwo izaba yakiriye ikipe ya Mukura VS.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved