Ni mu Bitaro by’icyitegererezo by’Akarere ka Mbarara mu Gihugu cya Uganda, Polisi y’aho yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwiba imirambo. Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi w’ibi bitaro, Halson Kagure, yavuze ko nubwo amabwiriza avuga ko umurambo w’uwapfuye ugomba kumanza gukorerwa ibizamini, abakekwa n’ibyitso byabo bavugwaho kuba baribaga imirambo bakayiha benewabo n’abapfuye adakorewe ibizamini nyuma bakishyurwa.
Yagize ati” niba umuntu apfiriye aha agomba kumanza kujyanwa mu buruhukiro ngo abanze akorerwe autopsy, nyamara twabonye amakuru ko hari abantu bamwe baburira benewabo hano kandi aba bagabo baza bagatwara imirambo itaragezwa mu buruhukiro.” Aba bagabo bakekwaho iki cyaha bemeye ko bashyizwe mu kazi n’ibigo bitanga serivisi zo gushyingura ngo bajye biba iyi mirambo bayihe abo mu muryango w’uwapfuye bagahabwa ibihembo byabo.
Uyu muvugizi w’ibitaro yakomeje agira ati” bemeye ko nyuma yo kwiba imirambo bishyurwa n’ababohereje aho kuri buri murambo bahabwa komisiyo y’Amashilingi 200,000. Iyo bamaze kwiba iyi mirambo bumvisha imiryango y’abapfuye ko amafaranga acibwa mu gukora ibizamini no mu buruhukiro ari menshi kandi Atari byo kuko izo serivisi ari ubuntu”.
ASP Samson Kasasira, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Rwizi, yatangaje ko abo bose bakekwaho icyaha bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara, ari abo bagabo ndetse n’abakozi bizo nzu zitanga serivisi zo gushyingura. Yavuze ko kandi aba bashobora kuba ari bamwe mu gatsiko kanini kamaze igihe inyuma y’ubujura bw’imirambo mu bitaro by’uturere no mu bigonderabuzima. Aba bakaba bazashyikirizwa urukiko iperereza nirirangira.