Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko hanze hasakaye ibikubiye mu ibaruwa yandikiye uwari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni, amubwira ko badashobora gusinyana amasezerano n’u Rwanda ngo bahererekanya imfungwa kuko Abarundi benshi babigenderamo kuko bakoze jenoside.
Amakuru agaragaza ko Perezida Ndayishimye yanditse iyi baruwa ku wa 06 Gashyantare 2022, ayandikira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni ndetse ngo yamusabaga kutazemera kugirana amasezeno n’u Rwanda ngo bahanahane abakekwaho ibyaha, kuko abenshi bari mu ishyaka CNDD FDD n’inshuti zabo bahita batabwa muri yombi n’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye Evariste yagize ati “Tugomba kwerura tukababwira ko twanze gusinya aya masezerano ashobora gutwara Abarundi benshi bari mu ishyaka ryacu benshi no muri Frodebu, ubu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya jenoside bakekwaho.”
Ndayishimiye yakomeje abwira Bunyoni ko bagomba gutsemba ko nta masezerano bagomba gusinyana n’u Rwanda mu guhererekanya abanyabyaha, kuko bakekaga ko u Rwanda rwabasaba abanyabyaha bakoze jenoside mu Rwanda bihishe mu Burundi ndetse ngo kuri ubu harimo na bamwe basigaye bakomeye.
Ibi bije bikurikiye ibyo Abategetsi b’u Burundi batangazaga mu minsi yashize, aho bakomezaga gushinja u Rwanda ko rwanze kubaha abashatse guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu muri 2015 nyamara aba barundi aribo banze ko impande zombi zisinyana amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, mu rwego rwo gukingira ikibaba bamwe bakoze amahano mu Rwanda ubu basigaye bari mu bakomeye mu Burundi.
Ivomo: Umuryango