Mu nkuru zitandukanye twabagejejeho mu minsi yashize, harimo iz’uyu musore Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri yitwa Moshion ubwo yashyiraga hanze amashusho ye ari gukorana imibonano n’uwo bahuje igitsina bimwe byitwa ubutinganyi, ndetse na nyuma y’aho ashyira hanze n’andi mafoto yambaye ubusa, inyuma yahoo gato nanone yongera kugaragara mu gihugu cy’ubufaransa ku ifoto ye yanditseho ngo “Indaya I paris”.
Mu makuru yagiye avugwa hirya no hino havuzwe ko uyu musore Moses ashobora kuba yaratandukanye n’iyi nzu y’imideri Moshion ikaba itakiri no mu maboko ye, ndetse yewe akaba ari kubikora byose mu buryo bwo kuyisebya kubwo kuba abo iri mu maboko batarigeze bumvikana na we ku bintu runaka.
Amakuru agera kuri IMIRASIRE TV uyu munsi, ni uko ibi bikorwa byose Moses yakoze yabikoze agamije gukora ibintu bigera kuri bibiri. Icya mbere: ubusanzwe ibintu by’ubutinganyi ni ibintu bitamenyerewe ndetse yewe bidakunzwe mu banyarwanda, ariko uwo bigaragayeho abanyarwanda muri rusange cyane itangazamakuru bakunda kumuvugaho bigatinda.
Uyu musore rero ikintu cya mbere yari agamije ni uburyo bwo kwamamaza, gusa mu buryo bwo kwamamaza harimo naho ibintu bitandukanye, kuko harimo kwamamaza “Moshion”, kwamamaza “Kwanda” nshya yatangiye gukora ari mubutariyani, ndetse n’andi makuru dufite ni uko igihe cyose yagaragaye akora ibyo bikorwa hari Brand zo hanze yari yambaye, akaba yarashakaga kuzegera ashaka ko company z’izo brand bakorana nyuma yo kubereka ko ashoboye kwamamaza.
Muri uko kwamamaza kandi Moses akaba abifashwamo n’itangazamakuru nyine riba riri kuvuga ku byabaye agakomeza kunguka avugwa cyane atanishyuye amafranga na makeya mu gihe kugira ngo umuntu yamamaze ibikorwa bye ku rwego rurenze nk’uko ashobora gutanga akayabo k’amafranga ngo itangazo rye ribonwe na benshi dore ko atariwe muntu wa mbere waba abikoze kuko na mbere y’uko inama ya CHOGM iba byarakozwe kandi byandikwa no mu itangazamakuru ababikoraga banabikorera kuri ambasade yabo imwe iri hano mu Rwanda.
Ikintu cya kabiri Moses yari agamije kwari ukumenya uko abanyarwanda benshi batekereza ku butinganyi ndetse no kubukangurira abandi, aha kubera ko abizi neza ko itangazamakuru rivuga cyane mu gihe nk’iki yashakaga kumva ibitekerezo bituruka kuri buri ruhande ariko nanone ibi bikaba byanavamo gushishikariza abantu icyo bita ubwiza bw’ubutinganyi, n’abantu babibona ku mbuga nkoranyambaga bagashaka kumenya ibyo aribyo bakabijyamo gutyo.
Amakuru yandi atugeraho n’uko ubukwe bwa Moses na Cedrick kuri ubu bwapfuye. Mu minsi yashize nibwo Moses abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko bamaze kwambikana impeta na Cedrick ubusanzwe uyu Cedrick akaba ari umugabo naho Moses akaba umugore we, ariko nyuma y’uko Moses atangiye kugaragaza amashusho ye y’urukozasoni Cedrick akaba yarabyakiriye mu buryo butari bwiza kuri ubu bakaba baratandukanye.
Umukinyikazi wa filime yishongoye asobanura uburyo abagabo babi ku isura aribo bita ku bakobwa neza.