Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, nk’uko byemejwe n’iteka rya Perezida, rivuga ko Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yirukanye Minisitiri w’Intebe Geraldo Joao Martins nyuma y’uko yari amaze icyumweru kimwe gusa yaramusubije mu nshingano.
Reuters yatangaje ko Perezida Embalo yasheshe Inteko Ishinga Amategeko ya Guinea-Bissau nyuma y’iminsi mike ayishinja gushaka kumuhirika ku butegetsi ubwo yari yitabiriye inama COP28, ku ya 12 Ukuboza yongeye gushyiraho Martins nka Minisitiri w’Intebe. Nubwo kugeza ubu yamwirukanye nta bisobanuro byinshi byizege bitangwa.
Martins, ni umwe mu bagize ishyaka ryahoze riri ku butegetsi PAIGC ubu riyoboye ihuriro rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Kugeza ubu amakuru avuga ko intandaro yo kwirukana Minisitiri w’Intebe wari umazeho icyumweru kimwe gusa ari ubwumvikane buke hagati ye na Perezida w’iki gihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bateranye amagambo bashidikana ku cyemezo cya Perezida Embalo cyo gusesa Guverinoma, ku buryo byabaye ngombwa ko Polisi irasa ibyuka biryana kugira ngo ihoshe umwuka mubi kandi kugeza ubu ntiharashyirwaho itariki y’amatora ateganijwe y’Abadepite.