Hamenyekanye impamvu yatumye abaturage bakubita umusirikare kugeza apfuye urupfu rubabaje cyane

Sgt Dominic Vudriko Aluma yari umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF), yabarizwaga muri Brigade ya 501, nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abantu bo mu Karere ka Apaa bakamukubita bivugwa ko  byamuviriyemo kuhaburira ubuzima, amakuru akaba avuga ko abamwishe ari abaturage bo mu turere twa Amuru na Adjumani.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu Gitondo cyo ku wa Gatanu ushize, mu Mudugudu wa Tekwi, muri Paruwasi ya Labala, Intara ya Pabbo mu Karere ka Amuru. Ubwo nyakwigendera Sgt Aluma yari aherekejwe n’abagabo batandatu bo mu bwoko bwa Madi, bivugwa ko bateraga muri aka gace hari umuhinzi baje kureba.

Umuyobozi w’umudugudu wa Apaa, Charles Okoya yagize ati “Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyakwigendera na bagenzi be bateye urugo aho bahohoteye umuhinzi kugirango ave muri ako gace.” Bivugwa ko uyu nyakwigendera na bagenzi be bashinjwaga guhohotera umuhinzi witwa Richard Odongkara, bituma abaturage bo muri aka gace bihorera.

Charles Okoya yavuze ko hakenewe iperereza ryihutirwa kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane imvano y’ibi byose. Yagize ati “Twakomeje kubwira abashinzwe umutekano ko abasirikare bambaye imyenda ya gisivili bagize uruhare muri aya makimbirane, ariko nta muntu n’umwe wigeze yizera ko ibyo twavuze ari ukuri.”

Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko Aluma yari mu kiruhuko kandi ko hazashyirwa ingufu mu gusuzuma uruhare rwe muri aya makimbirane. Yagize ati “UPDF izakomeza guharanira ko habaho kubana mu mahoro kuko ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka muri Apaa bikemurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Kugeza ubu icyo abantu benshi bahuriraho ni uko uyu nyakwigendera yazaga guhohotera uyu muturage muri aka gace. Ibi byakurikiwe n’imirwano yabereye ku butaka bwa Apaa biviramo abantu icyenda urupfu ndetse n’abakomeretse benshi, bituma abayobozi ba Acholi bahamagarwa igitaraganya ngo bahoshe ubugizi bwa nabi muri Apaa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved