Umugabo w’imyaka 47 yafatiwe mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Kibenga mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ubwo yageragezaga kohereza amafaranga ku mukozi ubitsa unabikura amafaranga kuri Telefone.uyu mugabo akira gufatwa yabajijwe aho yakuye ayo mafaranga avuga ko yayahawe n’undi muntu, ariko ntiyagaragaza imyirondoro ye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko uyu mugabo yari ari muri santeri ya Kibenga yahaye uwo mukozi ngo amwoherereze amafaranga ibihumbi bitandatu (6 000 Frw).uwo mukozi ayarebye abona ni amiganano. Yagize ati” Ubwo yari amaze kuyohereza nk’uko babivuganye, undi yamuhaye inoti esheshatu z’igihumbi, arebye abona ni amiganano, ahita Atanga amakuru”.
Akomeza agira ati “ Abapolisi barahageze baramusaka basanga afite n’andi ibihumbi 94frw y’amiganano agizwe n’inote z’igihumbi, bahita bamufunga”.Polisi ivuga ko nyuma y’uko uwo mugabo afashwe yabajijwe aho yayakuye avuga ko yayahawe n’undi muntu wo mu Murenge wa Bumbogo atagaragariza umwirondoro n’impamvu yayahawe. Ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha(RIB) aho hari gukorwa iperereza.
Itegeko riteganya ko naramuka ahamijwe icyaha n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).