Iperereza Minisiteri y’Ingabo za Kenya yari imaze umwaka ikora ku mpanuka ya kajugujugu yahitanye Gen Francis Ogolla wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo KDF, ryagaragaje ko yatewe no kuba iriya ndege yaragize ikibazo cya moteri.
Muri Mata umwaka ushize ni bwo Gen Ogolla n’abandi bantu icyenda bari kumwe na we bahitanwe n’iriya mpanuka ya kajugujugu.
Raporo y’ibyavuye mu iperereza ivuga ko nta ruhare Major George Benson Magondu na Captain Sora Mohamed bari batwaye iriya kajugujugu, nta ruhare bagize muri iriya mpanuka.
Iyo raporo yashyikirijwe Perezida William Samoei Ruto ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata, yasesenguye ibintu bitandatu byatekerezwaga ko byabaye intandaro y’iriya mpanuka; mbere yo gusanga intandaro yarabaye moteri yagize ikibazo.
Iperereza ryagaragaje ko mbere y’uko iriya ndege ikora impanuka moteri yayo yari yashyushye cyane, ibyatumye icika intege.
Ku wa 18 Mata 2025 ni bwo kajugujugu yari itwaye Gen Ogolla yakoreye impanuka mu mudugudu wa Sindar ho mu ntara ya Elgeyo Marakwet.
Abandi bapfanye na we barimo Brigadier Swale Saidi, Colonel Duncan Keitany, Lieutenant Colonel David Sawe, Major George Benson Magondu, Captain Sora Mohamed, Captain Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinyua Mureithi, Sergeant Cliphonce Omondi, na Sergeant Rose Nyawira.