Hamenyekanye itariki Prince Kid azaburaniraho urubanza rw’ubujurire.

Urukiko Rukuru rwahaye itariki ubujurire bw’Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, bukazaburanwa ku wa 10 Werurwe 2023. Ni itariki yemejwe na Me Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, akaba agiye kongera kuburana nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere mu Ukuboza 2022 nk’uko IGIHE babitangaje. Ngibi ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho bujuririra dosiye ya Prince Kid.

Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Inkuru Wasoma:  Dj Sonia mu ntambara y’amagambo kubera uwasebeje uburyo yabyayemo mu mvugo igayitse.

Icyakora, nyuma y’uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16. Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved