banner

Hamenyekanye ukuri ku bivugwa ko hari urubuga abantu bashaka akazi mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite bari kunyuraho biyandikisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yanyomoje amakuru yavugaga ko hari urubuga ruri kwifashishwa mu kwinjiza abantu mu kazi bazakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba mu kwezi gutaha.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora, yavuze ko “iburira Abanyarwanda ko hari ubutumwa bw’ikinyoma burimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko hafunguwe portal isaba kwinjiza abakozi ba Ad hoc mu matora ateganijwe 2024. Ntimusure urwo rubuga. Ni ikinyoma.”

Abakoze uru rubuga, barugaragaje nk’urwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse bakoresha n’amazina yayo, aho barwise nec.gov.rw, bavuga ko ari rwo abantu banyuraho biyandikisha kugira ngo bazahabwe akazi ko kuba bamwe mu bakozi bazifashishwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Inkuru Wasoma:  Abatahutse bavuye muri FDRL bemeza ko aya mahitamo yabagejeje kuri byinshi

Ubu buriganya buje nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irangije igikorwa cyo kwakira abifuza kuzaba abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abazahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iherutse gutangaza ko kuri iyi nshuryo ari bwo hakiriwe abantu benshi bifuza kuba Abakandida, aho ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hakiriwe kandidatire icyenda, zirimo z’abakandida bigenga barindwi ndetse na babiri batanzwe n’Imitwe ya Politiki, irimo Umuryango RPF-Inkotanyi watanze Perezida Paul Kagame nk’umukandida.

Ivomo: RadioTv10

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved