Ku wa 09 Gashyantare 2024, ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Dr. Isaac Munyakazi yaba yarakoresheje Impamyabumenyi mpimbano cyangwa se ko akaba yarihaye Impamyabumenyi ku rwego rwa Dogiteri nyamara ngo atarayigiye mu buryo buboneye nk’uko abandi bose bigenda.
Mu inkuru yakozwe na Igihe kuri uwo munsi, ivuga ko iki kinyamakuru cyakoze iperereza nyuma rikaza kugaragaza ko Dr. Isaac Munyakazi yihaye Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri. Iyo nkuru yavugaga ko guhera mu 2019 nubwo Isaac Munyakazi yatangiye kwitwa Dogiteri ariko ngo ntabwo yigeze akorera iyi Mpamyabumenyi ahubwo ngo yayibonye mu buryo budafututse.
Iki kinyamakuru kandi cyavugaga ko kimwe na Masters afite mu bijyanye n’Uburezi nayo Dr. Isaac Munyakazi ngo yayibonye mu buryo budaciye mu mucyo, kuko mu icukumbura ryakozwe byagaragaye ko hari izindi nyandiko z’uyu mugabo zirimo urujijo, bityo bigakomeza gukekwa ko yaba yarayicurishije.
Mu zindi nyandiko zagaragaye, zagaragaje ko ku wa 11 Ugushyingo 2021, Munyakazi yarangije muri Kaminuza ya Kampala International University ndetse akahakura Masters mu micungire n’imiyoborere y’uburezi [Master of Education and Administration] ariko ngo hajemo urujijo kuko uwasinye ku nyandiko zerekana ko yarangije muri iryo shuri, yatangiye ako kazi mu 2015.
Mu gihe kandi iyi nkuru yajyaga hanze, Ubuyozobi bw’Inama Nkuru y’Uburezi mu Rwanda (HEC) bwatangaje ko iki kibazo cya Munyakazi Isaac bukizi gusa nta byinshi bwagitangajeho.
Icyakora ku ruhande rwa Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko afite ubyangombwa byose bya za Kaminuza yizeho ndetse ngo yasabye ibyangombwa bizemeza muri HEC kugira ngo abashe kubona uko akoresha izo mpamyabushobozi mu Rwanda. Ati “Inyandiko nigiyeho zose zirahari, ahubwo ntegereje inyandiko za Kaminuza nizeho kugira ngo nzereke HEC maze nemererwe gukoresha Impamyabumenyi zanjye mu Rwanda.”
Gusa hari zimwe mu ibaruwa Dr. Isaac Munyakazi yerekanye zihamya ko afite iyo mpamyabumenyi, zanditswe na Kaminuza yizeho, ni mu rwego rwo gusubiza indi baruwa HEC yandikiye Kaminuza yizeho harimo Nkumba University isaba ubusobanuro ku mpamyabumenyi yahaye Munyakazi Isaac. Muri iyi baruwa Nkumba igaragaza ko Munyakazi Isaac yabonye Doctorat muri “Philosophy ini Education and Management” ku wa 04 Ugushyingo 2017.
Dr. Isaac Munyakazi kandi yerekanye agatabo ka Kaminuza kagaragaza abarangije muri 2017 (Graduation booklet 4th Nov.2017) aho agaragara mu banyeshuri 6 bahawe impamyabushozi z’ikirenga! Iki gihe yari yahawe impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) muri Education Management.
Kuri ubu Dr. Isaac Munyakazi avuga ko yahaye HEC ibyangombwa byose bisabwa abize hanze y’u Rwanda kugira ngo batangire gukoresha Impamyabumenyi zabo mu Rwanda ariko avuga atazi aho bigeze, gusa hari amakuru avuga ko hari zimwe mu nyandiko ze zitegereje ubusesenguzi muri HEC.
Muri Gashyantare 2020, ni bwo Dr. Isaac Munyakazi yeguye muri Guverinoma akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke no gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite, mu 2021 iki cyaha cyaje kumuhama, ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 ariko isubitswe n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.