Hamenyekanye ukuri nyuma y’igihe kinini bivugwa ko ikipe ya Gasogi United iyobowe na KNC ari iya Gen (Rtd) James Kabarebe

Nyuma y’igihe kinini hacacana amakuru avuga ko ikipe ya Gasogi United iyobowe na Kakooza Nkurunziza wamamaye nka KNC, yaba ari iya Gen (Rtd) James Kabarebe, KNC yanyomoje aya amakuru avuga ko ari iye, abishimangira avuga ko yayifataho umwanzuro wose ashaka.

Kuva iyi kipe yashingwa mu myaka umunani ishize, hari abantu benshi bakunze kuvuga ko KCN wenyine adahagije ngo abashe guha iyi kipe ibyo ikeneye byose ngo igume mu cyiciro cya mbere, bityo ko byanze bikunze hari izindi mbaraga zihishe inyuma yo gukomeza guha iyi kipe ibyo ikeneye byose mu buzima bwa buri munsi.

Impaka zongeye kuzamuka mu minsi ishize kandi ubwo uyu mukire yatangazaga ko iyi kipe ayikuye muri Shampiyona bikarangira yisubiyeho ku mwanzuro yari yarafashe, muri iyo minsi byongeye kuvugwa ko adafite ubushobozi bwo kuyisesa cyane ko atari iye.

Ubwo KNC yari mu kiganiro cya Radio Rwanda yavuze ko aya makuru yayumvise ariko atari byo kuko na Gen (Rtd) James Kabarebe bataziranye bigiye kure. Ati “Numvise hari n’uwavuze ngo iyo kipe ni iy’umu-General. Ntabwo ari iyanjye se hazagire uza ayifate? Bavugaga ko ndagiriye Afande Gen (Rtd) James Kabarebe. Uretse kuba mwubaha nk’umu-Sportif, mu buzima bwanjye maze kuvugana na we nka gatatu gusa.”

KNC yakomeje agira ati “Bwa mbere mpura nawe amaso ku maso, twahuriye Kicukiro tukiza mu Cyiciro cya Mbere mu mukino wa gicuti twakinnye na APR FC. Ahandi twahuriye ahantu hari habereye inama yaje kugira ibyo atuganiriza, indi nshuro ni ku mupira wacu na APR FC ndetse ndabyibuka yari kumwe na Nyakwigendera Gen Musemakweli.”

Inkuru Wasoma:  Bamwe mu bakinnyi b'umupira bo mu Rwanda barwaniye ishyaka urukundo rwabo rwo mu buto kugeza ku ndunduro. Hari abo byanze.

Gasogi United iri ku mwanya cyenda n’amanota 26 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya 2023-24 ndetse mu minsi yashize iherutse gusezerera ikipe ya APR FC mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze kuri penaliti.

Inkuru Wasoma:  CAN 2023: Algérie yasezerewe na Mauritanie

Gasogi United iri ku mwanya cyenda n’amanota 26 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya 2023-24 ndetse mu minsi yashize iherutse gusezerera ikipe ya APR FC mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze kuri penaliti.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved