Nyuma y’uko hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hasakara amakuru abika bamwe mu byamamare hano mu Rwanda, gusa byagenzurwa neza bikagaragara ko ari ibihuha, n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke, yabitswe nyamara ari muzima.
Ibi bihuha byakwirakwijwe n’umuntu ukorera ku muyoboro wa YouTube, aho yakoresheje ifoto y’uyu munyarwenya ari kumwe n’umuryango we maze arenzaho amagambo ngo ‘RIP’ cyangwa se ngo uruhukire mu mahoro ubishyize mu Kinyarwanda, akundwa kwandikwa ku mafoto y’abantu bitabye Imana.
Clapton Kibonge yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yagize ibyo avuga kuri uyu muntu wamubitse ari muzima, yarangiza akarenzaho amagambo yemezaga ko hari inkuru mbi y’inshamugongo isohotse kuri Clapton Kibonke.
Clapton Kibonke yashyizeho iyo foto imubika maze arenzaho amagambo agira ati “Imana ibababarire kuko mutazi ibyo mukora.”
Kibonke yamenyekanye muri filime nyarwanda nk’umunyarwenya, akaba agaragara muri Seburikoko itambuka kuri televiziyo Rwanda ndetse akaba anafite filime ye bwite yise Umuturanyi itambuka kuri shene ye ya YouTube.