Umunyapolitiki Umuhoza Ingabire Victoire uhagarariye Ishyaka rya Dalfa-Umurinzi riri mu mitwe ya Politiki itaremererwa gukorera mu Rwanda, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe ubusembwa afite yaba abuhanaguweho n’ubutabera.
Uyu munyapolitiki yatangaje ibi binyuze mu butumwa yatanze anyujije kuri Youtube y’ishyaka rye. Amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abadepite ategerejwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Ingabire Victoire Umuhozaari mu batemerewe kwiyamamaza muri aya matora bijyanye no kuba yarigeze guhamywa n’inkiko ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ndetse mu Ukuboza 2013 ni bwo yakatiwe gufungwa imyaka 16 nyuma y’uko ahamijwe biriya byaha.
Ni igifungo yakatiwe nyuma y’uko we n’ubushinjacyaha bari barajuririye icy’imyaka umunani yari yarahawe muri 2011, gusa muri 2018 yaje kurekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame. Kuri ubu avuga ko afite icyizere cy’uko urukiko yisunze ruzamukuraho ubusembwa amaranye imyaka irenga 10, bityo akaziyamamariza kuyobora igihugu mu matora ategerejwe muri Nyakanga.
Yagize ati “Kuba narakatiwe n’inkiko muri 2011 ntabwo mfite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ayo ari yo yose, ariko kandi dufite n’itegeko rikuriraho umuntu ubusembwa. Ubu nasabwe gukurirwaho ubusembwa, mbisaba mu rukiko rubifite mu nshingano zarwo, urwo rubanza ruzaba ku wa 14 Gashyantare.”
Ingabire yakomeje avuga ko kuri ubu afite icyizere ko igihe nikigera azashobora kwiyamaza mu matora ategerejwe muri uyu mwaka, maze avuga ko 2024 ayibona nk’umwaka w’umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda cyangwa hagati y’Abanyarwanda n’abaturanyi bo mu karere k’ibiyaga bigari, bityo ko amatora y’uyu mwaka ari inzira nziza yo kubigeraho.
Yasoje ubu butumwa avuga ko uyu mwaka Abanyarwanda bakwiye kwerekana ko banyotewe na demokarasi kugira ngo hatagira Umunyarwanda n’umwe ufite ibitekereza byubaka uhezwa muri Politiki y’igihugu cye kandi ari we ugomba kubigiramo uruhare.