Hamenyekanye umukobwa watangaje ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Umukobwa witwa Diane Rwigara yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora azaba muri Nyakanga (7) uyu mwaka, nyuma y’uko abigerageza mu 2017 ariko kandidatire ye yanzwe na komisiyo y’amatora ivuga ko yakusanyije imikono mihimbano.

Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’amatora isaba abakandida imikono y’abantu muri buri karere kugira ngo umuntu yemerwe nk’umukandida ku mwanya wa perezida. Diane yahakanye ibi avuga ko yari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamamaze ahubwo ko yavanywe mu biyamamaza kubera impamvu za politike.

Uyu munsi ubwo yaganiraga na BBC ntiyahise asubiza ibibazo ku bijyanye n’uku kongera kwiyamamaza, gusa yemeje ko ari byo koko agiye kwiyamamaza nanone. Mu 2017 yatangaje ibibazo bitandukanye mu Rwanda ashaka gukemura aramutse atowe, ariko amaze gutangaza iyo gahunda ye hakurikiyeho ibikorwa bitandukanye byo kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

Mbere y’amatora y’icyo gihe yarafashwe arafungwa, we na nyina, na murumuna we Anne Rwigara, baregwa ibyaha byo kunyereza imisoro, ibyaha bo bahakanye. Kuri Diane hiyongeragaho n’icyaha cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda. Icyaha yahakanye kandi yagizweho umwere.

Inkuru Wasoma:  Abafite imodoka zabo bwite bagiye kujya baziparika bategeke bisi rusange

Byitezwe ko no kuri iyi nshuro Diane Rwigara yaza nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi. Mu matora ateganyijwe mu kwa karindwi, kugeza ubu abifuza kwiyamamaza bazwi barimo Paul Kagame usanzwe ku mwanya wa perezida, na Frank Habineza wo mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Abandi bifuje kuba abakandida kandi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda ubu ntibabishobora kuko inkiko zitabakuyeho ubusembwa kubera igihe bamaze bafunze. Kugeza ubu ntibizwi neza niba Diane Rwigara atazarebwa n’ingingo z’ubusembwa mu by’amategeko kuko yamaze hafi umwaka umwe afunze hagati ya 2017 na 2018.

Diane, w’imyaka 42 y’amavuko, ni umukobwa wa Assinapol Rwigara, umunyemari wapfuye mu 2015 mu buryo butavugwaho rumwe, polisi yatangaje ko yishwe n’impanuka yo mu muhanda mu gihe umuryango we uvuga ko yapfuye yishwe.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida w’u Rwanda no ku mwanya w’abadepite bagomba gutanga kandidatire zabo kuri iyo komisiyo hagati ya tariki 17 – 30 Gicurasi (5).

Ivomo: BBC

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved