Hamenyekanye umusirikare ukomeye w’u Burundi wahitanwe na M23

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, umutwe wa M23 wivuganye Major Sindayihebura Adrien, umwe mu basirikare bakuru u Burundi bwari bwarohereje guha ubufasha Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Bivugwa ko Major Sindayihebura Adrien yiciwe muri Teritwari ya Masisi ndetse akaba yiyongereye ku bandi basirikare benshi b’Abarundi barimo na ba Ofisiye bakuru M23 ikomeje kwivugana kuva mu mwaka ushize wa 2023.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yasabye gatanya umugore we kuko yabyaye umwana wirabura

Amakuru avuga kandi ko Major Sindayihebura ’Rukambo’ ari ubwa kabiri yari yoherejwe kurwana mu burasirazuba bwa RDC, dore ko mu Ukuboza umwaka ushize yari yakomerekeye mu mirwano biba ngombwa ko ajya kuvurirwa i Bujumbura.

Bivugwa ko ubwo yari arwaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo ari mu bamusuye akamushimira ku bw’ubwitange yaherukaga kugaragaza ku rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved