Hamenyekanye umwanya u Rwanda ruriho mu iterambere ry’ubukungu muri EAC- raporo yagaragajwe na Loni

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka gukorwa k’ubukungu bw’Isi muri 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera kugera kuri 7%, buvuye kuri 6.3 mu 2023, ibi bikarushyira ku mwanya wa mbere muri EAC, ndetse umuvuduko mu izamuka ry’ubukungu uzihuta ku kigero cya 2.4%.

Iyi raporo igaragaza ko kandi uretse kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu biri muri Afurika y’Iburasirazeba ruza no ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite amahirwe menshi yo kuzamuka mu bukungu.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterrez, yagize ati “Umwaka wa 2024 ugomba kuba umwaka wo gukora cyane. Dufunguye ishoramari rinini kandi rigari dushobora guteza imbere iterambere rirambye n’ibikorwa by’ikirere, kandi tugashira ubukungu bw’Isi ku nzira ikomeye yo kuzamuka ku bantu bose.”

Izamuka ry’ubukungu bwa Afurika y’Iburasirazuba biteganyijwe ko ari 5.5% mu mwaka wa 2024, buvuye kuri 3% mu mwaka wa 2023. Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika biteganijwe ko ubukungu bwabyo buziyongera kurusha ibindi. U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu nyuma y’ibihugu nka Libya na Senegal.

Ubwiyongere bw’ubukungu nk’igipimo cy’umusaruro rusange w’iterambere mu gihugu (GDP) hitawe ku gaciro k’isoko ry’ibicuruzwa byose na serivisi byarangiye bikorerwa mu gihugu imbere mu gihe runaka kandi ni amanita y’ubuzima bw’igihugu mu bukungu.

Inkuru Wasoma:  Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’amashuri ya 2023-2024

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved