Hamenyekanye undi mugabo ufite icyobo iwe bikekwa ko yari agiye kugitabamo umuntu

Umugabo witwa Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko, akaba atuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hagaragaye icyobo yari yaracukuye iwe. ibi byamenyekanye ubwo yari ashatse kukijugunyamo umumotari witwa Jean Marie Vianne w’imyaka 26,wari umutwaye amuzanye iwe. Uyu mumotari mu kwitabara yarwanye n’uyu mugabo ndetse ari gutabaza ahamagara abaturage birangira undi acitse.

Uyu mugabo bivugwa ko yari yahuriye n’uyu mumotari i Kamembe mu Karere ka Rusizi, ndetse bivugwa ko uyu mugabo yashutse uyu mumotari akamubwira ko agiye kumufasha kumvisha umugore we ngo usanzwe amabuza kujya gukorera kure amushinja ko agiye mu buraya. Bahageze uyu mumotari nibwo bashatse kumujugunya muri cya cyobo aratabaza abaturage bahageze n’abo babona icyo cyobo.

Inzego z’ibanze zo zagize ziti” bageze mu rugo basanga umugore we adahari, binjira muri salon amubwira ko bakwisubirirayo amwereka umuzigo wari urambitse muri salon, motari ateruye ngo amubwira ko atawushobora kuri moto ye. Nibwo motari bamufashe ku ijosi bamusunika bamujyana ahashashe supanette hasi muri salon hariho triplex, motari yumvise bamujyana ahari icyobo asohoka yiruka atabaza abaturanyi.”

Bakomeje bavuga ko umugabo yasubiye inyuma ajya gusiba wa mwobo yumvise abaturanyi ahita yiruka, ndetse abayobozi bahageze basanga icyobo gihari itaka rirunze mu cyumba. Kugeza ubu umugore we witwa Mukaniyonsaha Enath yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi kugira ngo atange amakuru. Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Eliezer Ukomejegusenga akaba yavuzeko ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe

Inkuru Wasoma:  Biravugwa ko abantu batatu bafunzwe bazira gutanga amakuru ku mucuruzi ukomeye wiba abaturage by’indengakamere

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved