Hamenyekanye undi mukandida wiyemeje kuzahatana na Perezida Kagame kuyobora u Rwanda

Umugabo witwa Mpayimana Phillipe usanzwe ari umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu, yiyemeje kongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, nyuma y’uko mu matora aherutse ari nk’umukandida wigenga atabashije gutsinda aho yagize amajwi 0.73%.

Uyu mugabo yavuze ko nubwo atabashije gustinda, ntabwo intumbero ye yagarukiye aho, ahubwo yavuze ko hari ibitaragerwaho yifuza gufatanyamo n’Abanyarwanda. Yagize ati “Mfite umushinga wo gutanga kandidatire.”

Yavuze ko nubwo abantu benshi bakunze kuvuga ko ntawe uhindura ikipe itsinda, ngo ashobora gukora ikipe nshya kandi ikazatsinda. Ati “Icya mbere ni uko Abanyarwanda turi ikipe imwe, niba duhinduye ubutegetsi, hari Abanyarwanda benshi twongera tugakora indi kipe, tugahindura imikorere imwe n’imwe, tugakora ibyiza ndetse ukabona ahubwo irushijeho gutsinda.”

Uyu mugabo uherereye mu Bufaransa yabwiye IGIHE ko yahisemo kujya muri iki gihugu aho yari asanzwe aba mbere yo kugirwa umuyobozi, kugira ngo yumve ibitekerezo by’Abanyarwanda baba muri Diaspora. Ati “Mbere nabaga mu Bufaransa, bityo bimfasha kuganira n’abo twabanaga, bituma mbona neza uko Abanyarwanda baba hanze batekereza, ari naho bihera umuntu avuga ati burya turacyafite urugendo.”

Ubwo yari abajijwe niba ibyo yiyemeje bitazabangamira akazi yari asanzwe akora, yavuze ko atari ko biri kuko azajya abijyamo mu masaha ya nyuma yako. Ati “Nzajya mbikora mu masaha atari ay’akazi, nzajya mvugana n’abaturage twige kuri uwo mushinga. Ibyo nzavuga ko nzakora, ni ibyo nzaba mvuga nk’umuturage ku giti cyanjye, aho kuba nk’Umukozi wa MINUBUMWE.”

Yongereyeho kandi ko ateganya ko muri aya matora azakoresha amafaranga ye bwite yizigamye, atagiye mu byo gusaba inguzanyo nk’uko bamwe bajya babikora. Yagize ati “Njye nta gahunda yo gusaba inguzanyo, nzakoresha ubushobozi bwanjye.”

Inkuru Wasoma:  Buri karere kagiye kubakwamo site icumbikira abahuye n'ibiza

Mpayimana yavutse mu 1970, ndetse mu 2017 yatangaje ko afite umugore n’abana bane. Mu mwaka wa 2021 kandi ni bwo yabaye umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yatangaje ijambo risubiza abamaze iminsi bavuga ko bashaka gutera u Rwanda

Mpayimana yavutse mu 1970, ndetse mu 2017 yatangaje ko afite umugore n’abana bane. Mu mwaka wa 2021 kandi ni bwo yabaye umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved