Muri raporo yakozwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bigaragara ko Uturere twa Nyagatare, Kirehe na Gatsibo tuza imbere muri iyi ntara nk’udufite abangavu benshi batewe inda mu gihe cy’umwaka umwe gusa mu gihe abagabo bakurikiranywe ari 70.
Ubushakashatsi bwakozwe guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19 basambanyijwe baterwa inda mu mwaka umwe mu turere twavuzwe haruguru.
Akarere ka Nyagatare konyine kihariye kugira abana 1,725, nk’uko byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yabaye tariki 19 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga iki cyumweru mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu bibazo byagaragajwe bituma abana bashukwa bagasambanywa harimo ubukene, amakimbirane mu miryango, no guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi.Abayobozi basabwe kumva ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bikwiye kuba inshingano ya buri wese, aho kugira abo biharirwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zose kwita ku kurengera umwana no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryamukorerwa. Ati “Buri muntu ku giti cye inzego z’ibanze uko zubatse guhera kuri mutwarasibo, inshuti z’umuryango, imigoroba y’umuryango, mu nteko z’abaturage, ahagaragara ibyo bibazo tubicukumbure, ikigambiriwe ni ugukumira.”
Nk’uko bigaragara kandi ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda barenga 8,000, nyamara abagabo 70 bonyine ni bo barimo gukurikiranwaho iki cyaha, mu gihe 10 gusa ari bo bamaze gukatirwa n’inkiko. Abafite mu nshingano abo bana basabwe kujya bahita babajyana kwa muganga ibimenyetso bitarasibangana.
Kanda hano usome inkuru bijyanye:
Abagabo 70 bo mu Rwanda gusa bakurikiranyweho gutera inda abakobwa bakiri bato 8800