Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, (RSSB) rwamuritse urubuga rushya rwiswe ‘Ishema’ ruzafasha abakoresha kujya bishyuriraho imisanzu y’abakozi no kureba niba hari ibirarane bitarishyurwa, bikishyurwa bidasabye gukora ingendo.
Urwo rubuga rwamuritswe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gucurasi 2025 rukaba rwemerera n’umukozi kwinjira muri sisiteme akareba ibirarane umukoresha we atamwishyuriye cyangwa n’ibindi yemererwa n’itegeko atahawe akaba yasaba ko byishyurwa.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro yagaragaje ko urwo rubuga rwashyizweho hashingiwe ku mbogamizi z’abakoresha n’amakuru bahawe n’abafatanyabikorwa ndetse n’inama zabo.
Yagize ati: “Byinshi RSSB yakoze yabishingiye ku makuru n’abanyamuryango n’inama baduhaye.”
Rugemanshuro yagaragaje ko kuba hamuritswe ‘Ishema’ bigaragaza imbaraga zashyizwe mu gukora n’umusaruro byabyaye.
Yashimiye abafatanyabikorwa bihanganiye inzira banyuragamo batanga imisanzu ariko abasaba ko bakomeza gukoresha urwo rubuga kugira ngo imikorere irusheho kunozwa.
Yagize ati: ”Turashimira abafatanyabikorwa ko batwihanganiye inzira twaciyemo n’uburyo twabasaga ibyo mukora; ko mugomba gutanga imisanzu y’abakozi kandi mukabyihanganira ariko abashyize hamwe nta kibananira.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, (MIFOTRA) yagaragaje ko urwo rubuga ruje gufasha kubahiriza itegeko ry’umurimo no gutuma uburenganzira bw’abakozi budahonyorwa.
Minisitiri wa MIFOTRA, Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko ‘Ishema’ ari nk’ Irembo ry’Umukoresha ushaka kwishyura umusanzu w’abakozi kuko hari bimwe byajyaga byishyurwa ibindi bigasigara.
Yagize ati: ”Hari igihe abantu bageragezaga kwishyura bimwe ibindi ntibabyishyure. Ishema yo irafasha ku buryo iyo wiyemeje kujya muri iyo sisiteme ikorohereza uburyo wamenyekanisha iyo misanzu.”
Ku bijyanye no kubahirizwa itegeko ry’umurimo yagize ati: “Ni ukuvuga ko rifasha gushyira mu bikorwa itegeko dufite ry’umurimo.
Mu Ugushyingo 2024, nibwo RSSB yatangaje ko guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize kizazamuka kikava kuri 6% cyari gisanzweho kikagera kuri 12%, agabanwa mu buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha kandi iryo zamuka rizakomeza buhoro buhoro, mu 2030 kikazagera kuri 20%.
Hari hashize imyaka irenga 60 u Rwanda rudakora impinduka mu bijyanye n’ubwiteganyirize bw’izabukuru aho ubwashyizweho bwakoreshwaga ari ubwo 1962, aho igipimo cy’uburambe cyari imyaka 47 ariko 2022 igipimo cy’uburambe kikaba cyarageze ku myaka 69.
Ni mu gihe MIFOTRA igaragaza ko Abanyarwanda banagana na 90.3% bose bakora imirimo itanditse.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR), yo muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda byinshi biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92.2% bikoresha hagati y’umukozi 1-3.
Igaragaza ko ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya 4-30 ari 16 730, bingana na 6.4%, naho ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31- 100 ari 3 103 bingana na 1.2%, mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 byari 537 bingana na 0.2%.