Hamwe nintwaro zabo Ingabo za SADC zatangiye kuva muri Congo

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) zahawe n’u Rwanda inzira yo kunyuzaho intwaro nyuma y’igihe zitsinzwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bahanganiye mu Mujyi wa Goma.

 

Kuri uyu wa 29 Mata, nibwo ingabo za SADC zatsinzwe ku rugamba zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda.

Ni ibikoresho birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’imbunda ziremereye zikorewe n’ibimodoka binini.

 

Hari hashize iminsi izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda.

 

Kuri X yahoze ari Twitter Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko izi ngabo za SADC zarushagaho gukomeza uburemere bw’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo.

 

Ati “U Rwanda rwahaye inzira runaherekeza imodoka z’ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byazo, bavuye mu burasirazuba bwa Congo berekeza muri Tanzania.”

Yavuze ko uku gutangira kuva mu burasirazuba bwa Congo ari intambwe nziza ku bijyanye n’inzira y’amahoro yatangiye gushakishwa mu gukemura ibibazo biri muri Congo.

 

Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023.

 

Tariki ya 28 Werurwe, abahagarariye SADC ku rwego rwa gisirikare bari bemeranyije na AFC/M23 ko ingabo z’uyu muryango zizataha zinyuze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

 

Impande zombi zari zemeranyije kwifatanya mu gutunganya iki kibuga cy’indege byakekwaga ko cyatezwemo ibisasu ubwo ingabo za RDC zahungaga.

Ingabo za SADC kandi zari zaremerewe gucyura intwaro zazo ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, zigasiga ibyo zasigiwe n’ingabo za RDC.

 

Gusa mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Mata, ubwo FARDC n’abambari bateraga umujyi wa Goma, byasubiye i rudubi.

Ku ikubitiro AFC/M23 yashinje Ingabo za SADC gufasha Guverinoma kwisubiza uyu Mujyi, iyisaba gutaha bwangu.

 

Ingabo za SADC ziri muri Congo ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23,.

Izo ngabo zifashwa na AFC/M23 kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.

 

SADC yari yohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi 5 mu Burasirazuba bwa DRC mu butumwa bwo kurwanya abarwanyi ba M23 bazengereje ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Intwaro z’ingabo za SADC zanyujijwe mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda n’izo zaherekeje imodoka zari zitwaye intwaro za SADC

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.