Haracyekwa M23:Igitero cya misile cyishe abasirikare ba Tanzania muri RD Congo

Igitero cy’igisasu cy’imbunda ya rutura ya ‘mortier’ mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyishe abasirikare batatu bo mu butumwa bw’ingabo zo mu muryango w’Afurika y’Amajyepfo buzwi nka SAMIDRC.

Abasirikare bose bapfuye ni Abanya-Tanzania. Abandi batatu bakomeretse.

Ku wa mbere, umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), ari na wo wohereje ubwo butumwa bwa gisirikare, wavuze ko igisasu cya misile cy'”umwanzi” “cyaguye hafi y’ikigo cya gisirikare aho bari bari”.

Nta n’umwe muri abo basirikare watangajwe izina, ndetse nta makuru yandi yatanzwe ku hantu cyangwa igihe icyo gitero cyabereye.

SADC ntiyanavuze uwagabye icyo gitero ku basirikare bayo.

Ubutumwa bwa SAMIDRC bwageze muri icyo gihugu mu mpera y’umwaka ushize ku butumire bwa leta ya DR Congo, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye gifitanye isano n’imitwe myinshi y’inyeshyamba ihatanira kugenzura ubutaka bw’icyo gihugu n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro wo mu burasirazuba bwacyo.

Uw’ingenzi muri iyo, ni umutwe w’inyeshyamba wa M23. U Rwanda rwashinjwe na benshi, barimo n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), gufasha M23, nubwo ubutegetsi bw’i Kigali bwakomeje kubihakana bwivuye inyuma.

Ubutegetsi bw’i Kigali, harimo n’izo nzobere za ONU, bushinja igisirikare cya DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, urimo bamwe bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ikirego ubutegetsi bw’i Kinshasa buhakana.

Nyuma y’igihe utagaba ibitero, umutwe wa M23 wongeye kugaba ibitero ku gisirikare cya DR Congo kuva mu mpera y’umwaka wa 2021, ndetse ubu ugenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’igihugu.

Leta ya DR Congo yakomeje kurushaho kugira ibibazo nyuma yuko itegetse ubutumwa bunini bwa ONU bwo kubungabunga amahoro (MONUSCO) kuzaba bwamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze mu mpera y’uyu mwaka wa 2024.

Abasirikare bo muri SADC bagera ku 2,900 boherejwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru kuva mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize kurwanya inyeshyamba za M23.

Mu itangazo ryayo ku wa mbere, SADC yavuze ko umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro ubwo yari arimo kuvurwa ibibazo bijyanye n’ubuzima.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, abasirikare babiri b’Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved