Umugabo witwa Mbarubukeye Clement w’imyaka 43 y’amavuko wo mu karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yari asanzwe afitanye n’uwo bashakanye mu mitungo yabo. Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyabikati akagali ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi kuwa 7 Ukwakira 2023.
Kuri uwo munsi, Mbarubukeye yabyutse saa cyenda za nijoro ajya ahantu bafite inzu ku isambu ari naho bamusanze yapfiriye mu kiziriko. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugore we yari yaramwambuye ijambo ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo ndetse ko hari ubwo byajyaga bimurenga akava mu rugo agahunga akazagaruka hashize igihe.
Aya makuru yemejwe na Gitifu w’akagali ka Ruhinga, Mbarubukeye Jean Damascene. Yavuze ko bamaze kuyamenya bitabaje inzego z’’umutekano n’Urwego rw”ubugenzacyaha RIB. Yasabye abaturage ko uwajya agira ikibazo yajya yegera ubuyobozi bukamufasha aho kugira ngo afate icyemezo cyo kwiyambura ubuzima kandi nta cyiza cyabyo.
Nyakwigendera Mbarubukeye yasize umugore n’abana batanu barimo umusore mukuru wujuje inzu ugiye gushaka umugore, umurambo we ukaba warajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.