Harakekwa impamvu umuhanzi Chriss Eazy yahamagajwe na RIB.

Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara muri muzika nyarwanda nka Chriss Eazy, yahamagawe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Uyu muhanzi yasabwe kwitaba RIB kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 kuri Station ya RIB ya Nyamirambo. Mu ibaruwa ihamagaza uyu muhanzi imu biro by’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix wanasinye kuri iyi baruwa.

Mu nyandiko ye uyu mugenzacyaha avuga ko icyo uyu muhanzi akurikiranyweho azakimenyeshwa ahageze. Nubwo hatatangajwe icyo uyu muhanzi akurikiranyweho bivugwa ko yaba yararezwe n’abamutumiye mu gitaramo i Musanze bikarangira atahakandagiye. Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti akaba umujyanama w’uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iby’igitaramo cy’i Musanze akekwa ko aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n’abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.

Akomeza avuga ko bitewe n’akazi barimo ka Tour du Rwanda, bagerageje kuvugisha umugenzacyaha ngo abe yabaha undi munsi cyane ko bibaye uko byifuzwa baba bishe akazi barimo na byo byakongera kubashora mu manza. Ati “Icya mbere urwo rwandiko twarubonye mu itangazamakuru, ntabwo bigeze baruduha. Aho nduboneye nagerageje kuvugisha umugenzacyaha wanditse musaba ko yaduhindurira umunsi kuko ari uyu munsi (ku wa 20 Gashyantare 2023) ntituri i Kigali, yewe n’umunsi twahamagajweho tuzaba tudahari. Turamutse twishe akazi rero ngo tugiye kwitaba n’ubundi twakwisanga mu zindi manza.”

Inkuru Wasoma:  Dore ibyo abantu bibajije kuri Aline Gahongayire ubwo yagaragazaga ko ari hafi kwibaruka.

Ku rundi ruhande, Junior Giti avuga ko Umugenzacyaha atabashije kubumva, bityo avuga ko bagitekereza icyo gukora kitazabangamira akazi kabo ariko ntibanirengagize uku guhamagazwa. Src: IGIHE    Umukobwa yaguze umuhungu ibihumbi 200 ngo babane undi mukobwa atanze 500 aramwegukana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved