Mu ijoro ryo kuwa 9 Ugushyingo 2023, umugabo wari usanzwe akora akazi ko kuroba mu Kiyaga cya Kivu yasanzwe yakomerekejwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Byabereye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nkurunziza Faustin yavuze ko nyuma yo gusanga uyu mugabo ku nkengero yakomerekejwe, bamujyanye ku Kigo nderabuzima ahabwa ubuvuzi bw’ibanze, nyuma yoherezwa mu bitaro apfirayo.
Yagize ati “Byagaragaraga ko yakomeretse ku mutwe, yahawe ubuvuzi bw’ibanze ku kigo nderabuzima cya Kigufi bamujyana ku bitaro bya Gisenyi, mu masaha ya saa ine kuwa Gatanu yitabya Imana.” Nubwo amakuru avuga ko ashobora kuba yarakomerekejwe n’abanye-Congo, Gitifu Nkurunziza avuga ko atabyemeza.
Yavuze ko atabihamya kuko abamukomerekeje ntabwo bigeze bamenyekana nta nubwo babonetse. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano baracyashakisha amakuru kugira ngo ababa barakoze urwo rugomo bamenyekane.
Yavuze ko hakunze kubaho ugushyamirana hagati yaba rushimusi n’abarobyi bityo bikekwa ko ari yo ntandaro y’urupfu rwe. Yasabye abakora umwuga w’uburobyi kwirinda ibikorwa by’urugomo.