Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga baravuga ko iyo bahamagarwa ngo bajye kwiga basabwa kugenda bishyura amafaranga yose asabwa, ariko bamara kuyatanga ukwezi kugashira batigishijwe. Aba banyeshuri bavuga ko bava iwabo baje kwiga ndetse ababyeyi babo bikokoye ariko bakavuga ko icyizere cyo gusubira iwabo bafite perimi ari ntacyo.
Ndayizeye Jean Damascene yaturutse i Mahama mu karere ka Kirehe, amaze ibyumweru bibiri muri Kigali aje kwiga gutwara moto, gusa icyizere cyo kuzasubira iwabo afite uruhushya rwo gutwara moto kirimo kuyoyoka kuko yishyuye amafaranga yasabwaga yose, ariko mu byumweru bibiri amaze ngo yakoze kuri moto inshuro 3 gusa.
Iki kibazo kigaragara hirya no hino muri Kigali, aho urubyiruko rukirebererwa n’ababyeyi rwaturutse mu cyaro rufite ipfunwe ryo kuzasubirayo rudafite ibyangombwa bigaragaza ko rwize gutwara ibinyabiziga. Icyakora ku rundi ruhande, Mukotanyi Limu, umwarimu wigisha gutwara ibinyabiziga, avuga ko umwarimu mwiza atigisha areba iminota ahubwo areba ubumenyi umunyeshuri ari kwakira.
Icyakora amwe mu mashuri yigisha ibinyabiziga ntabwo ahakana ko hari igihe abanyeshuri baba benshi kubaha serivisi bose bigasaba gufata izindi ngamba, ibi bikaba biri mu bituma abanyeshuri biga gutwara ibinyabiziga basaba inzego zibishinzwe harimo na polisi kugenzura imikorere y’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga kuko muri iki gihe hagaragara ubuhemu butumwa bamwe bisanga mu bihombo.
ivomo: RBA