Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko muri iyi minsi hari byinshi bituma abanyarwanda bibona muri bagenzi babo ndetse ngo Ndi Umunyarwanda iri ku kigero cya 95%. Ibi yabivuze kuwa 3 Nzeri 2023 mu kiganiro Ndi Umunyarwanda yahaye abagize Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga yari irangije umwiherero.
Dr Bizimana avuga ko nubwo abo 95% ari abantu benshi kandi bafatiye runini Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, ariko 5% basigaye harimo abakoresha imbuga Nkoranyambaga zishishikariza abantu kutisanisha n’abandi ngo kuko bafite ibyo batandukaniyeho, ndetse hari n’abacuruzi bashinze amaduka agurirwamo na bene wabo w’abayashinze gusa.
Avuga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, Dr Bizimana yagize ati “Groupe za WhatsApp nyinshi muzasanga zubakiye ku bibazo by’ivangura. Ndasaba ko zivanwaho kandi ba nyirazo bagakurikiranwa.” Yakomeje avuga ko ibyabaye mu Bakono biri n’ahandi mu banyarwanda, aho usanga umuntu atahahira mu iduka kuko adafitanye isano ry’ubwoko na nyiraryo.
Mu Banyarwanda ngo hari abiyumva nk’ab’I Gitarama abandi bakiyumva nk’ab’ahandi kandi ngo ibyo ni bibi cyane. Yavuze ko hari n’abakora ubukwe bagatumira bene wabo gusa, bagasiga abaturanyi bitwaje ko badasangiye icyo bita Ubwoko.
Dr. Bizimana kandi yongeye kwihanangiriza abaturage bamwe bivanga mu rukundo rw’abana babo bakanga ko bashyingiranwa bashingiye kubyo bita amoko.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Octave, asubiza minisitiri Bizimana n’abandi bari aho ko bagiye kugenzura imbuga nyinshi kugira ngo barebe ko zakozwe hadashingiye ku nyungu rusange z’abaturage. Ati “Groupe WhatsApp ziriho tugiye kuzigenzura turebe ko zidashingiye ku ivangura.”