Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, bwatangaje ko umubare muto w’abacungagereza b’abagore hamwe n’amacumbi atujuje ibisabwa biri mu bibangamira imikorere y’abagore bari muri iyi mirimo ndetse bamwe bagaragaza ko babangamiwe no kuba amacumbi yabo aba yegeranye n’ay’abagabo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, mu ihuriro rya kane ry’abagore bakora muri RCS. Aba bagore bavuze ko bahura n’abantu bamwe babaca intege mu kazi ka buri munsi, harimo n’abagabo bumva ko ari bo bashoboye aka kazi bonyine, bigahurirana no kuba muri uru rwego bafite imibare mike y’abagore bakora aka kazi, bagaragaza ko ari kimwe mu bibangamira imikorere y’abo ya buri munsi.
Umwe muri bo witwa, Odda Muteteri Grace yavuze ko ikibazo bahura na cyo gikomeye ari icy’amacumbi atujuje ibisabwa atuma hari igihe Babura uko bisanzura. Yagize ati “Tuba muri rusange, tuvanze hamwe na basaza bacu ariko icyaba cyiza ni uko twabona ahacu ku buryo haduhesha ishema. Yego aho turi hari ishema ryinshi ariko nanone hakaba hatandukanye n’uko basaza bacu baba babona uko tumeze kandi rimwe na rimwe bitubuza no kwisanzura.”
Umuyobozi Ushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CIP Liliane Uwingabire yavuze ko hari n’ikibazo cy’umubare w’abagore bajyanwa mu magereza baba benshi ugereranyije n’abashinzwe kubitaho. Ati “Umubare w’abagore bashinzwe igorora uwugereranyije n’abantu b’abagore twakira umunsi ku wundi usanga rimwe na rimwe ari muke hamwe na hamwe tukifashisha abagabo muri ako kazi.”
CIP Liliane Uwingabire yakomeje agira ati “Iyo ni yo mbogamizi ya mbere, kandi igira ingaruka kuko ushatse gufasha umugore mugenzi wawe gutera imbere ntabwo wamufasha kandi ibyo umubwira hivanzemo abagabo.”
Yakomeje avuga ko kuba muri RCS hagaragaramo umubare muke w’abari mu myanya ifata ibyemezo, ari kimwe mu bituma ibyateza imbere umugore bidashyirwamo imbaraga.Ati “Iyo uri mu myanya ifata ibyemezo bifasha kugira ibitekerezo wongeramo bifasha n’iterambere ry’umugore, ibyo rero byadufasha no mu rwego rwacu.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubusanzwe ngo nubwo abagore bitabaza abagabo mu bikorwa birimo abagororwa b’abagore, usanga iyo harimo abatwite cyangwa abafite abana badashobora kunganya ubushobozi bwo kubaha serivisi uko bikenewe.Ati “Abagore bakenera ibintu byinshi ugereranyije n’abagabo. Muri gereza z’abagore uzasangamo abagore batwite, abafite abana. Ubwo rero umugabo aramutse aje gukora aha, ntabwo yakora nk’ibyo umugore yakora.”
Ubusanzwe mu Rwanda hari amagororero abiri yagenewe abagore arimo irya Ngoma na Nyamagabe ndetse muri ayo magororero haba hari amarerero n’ishuri ry’inshuke ku buryo abana batari basubizwa mu miryango bafashwa kwiga. Ati “Ayo magororero yose akeneye kwitabwaho n’abacungagereza b’abagore kuko tuzi neza ibyo bakeneye ndetse n’uburyo bwo kubafasha nka bagenzi bacu.”
Sesonga Benjamin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yahamije ko hari iki kibazo cy’amacumbi y’abagore ariko avuga ko umwaka utaha kizaba cyarakemutse. Ati “Amacumbi yabo ku magororero usanga atujuje ibisabwa, ugasanga wenda nk’icumbi ryegeranye n’iry’umugabo, rero iyo urebye nubwo ari basaza babo, nubwo dufite ikinyabupfura ariko usanga mu rwego rw’imikorere cyangwa kwisanzura bitajyanye.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagore bakora muri RCS basaga 25% by’abakozi bose, ndetse inzego zishinzwe igorora zigaragaza ko hagikenewe ko hinjiramo abashya benshi, mu rwego rwo gufasha bamwe Kubina uburenganzira bwabo mu gihe bari kugororwa.