banner

Hari abagabo b’i Ngoma bakubitwa n’abagore babo bagapfira muri Nyagasani

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Rukumberi bakubitwa n’abagore babo gusa bagaceceka bagapfira muri Nyagasani ngo kubera ko n’iyo babivuga ntabwo ijwi ryabo ryumvikana nk’uko iry’umugore ryumvikana, kubera ko ahubwo bahabwa urw’amenyo.

Bamwe mu bagabo bo mu mudugudu wa Rugenda II mu kagali ka Rubona mu murenge wa Rukumberi, bavuga ko kuri ubu batacyitwa abagabo ahubwo ngo babaye inganzwa, biturutse ku kuba abagore bo muri ako gace barumvise amahame y’uburinganire ariko bakayafata ndetse bayashyira mu bikorwa mu buryo butari bwo, bigatuma bahohotera abo bashakanye banyitwaje cyane ko baba bazi ko batarajya kubarega.

Hakizamungu Isae wo muri uwo mudugudu yabwiye Tv1 ati “Nk’ubu ni njyewe uba uri mu gikoni nkareba inshingano z’abana, ariko nagira icyo navuga ugasanga umugore tugiye mu birere.” Abazwa ati “Yigeze agukubita?” Arasubiza ati “cyane rwose” Abazwa ati “baravuga bati “n’ubu nutaha urakubitwa” Arasubiza ati “Cyane rwose.”

Mugenzi we yakomeje avuga ati “njye nkubwitwa n’umugore, zarandembeje ahubwo…. Inkoni.”] Ngo umugore usigaye umubaza uti “kubera iki ugejeje saa yine z’ijoro utarataha, nawe akakubaza ati ‘wowe ejobundi ko wazigejeje?’ ngaho mbwira umugabo ni uwuhe, umugore ni uwuhe. Ni ukuvuga ngo niba uyu munsi ntashye saa tatu, umugore we ubukurikiyeho ataha saa tanu.”

Inkuru Wasoma:  Umuryango w’abantu bane urwaye indwara zidakira uratabaza

Aba bagabo ngo barakubitwa bakaryumaho kubera kwanga gusekwa n’abaturanyi babo, ariko ngo n’ubigaragaje ntabwo afatwa nk’uko ku mugore bigenda, ibyo nigatuma bahitamo kwicecekera. Bakomeza bavuga ko bakeneye ubufasha kugira ngo nabo bajye barengerwa, kuko ngo iyo babivuze no ku murenge birangira babwiwe ko ari bo babi.

Icyakora nubwo hari abagore bemera ko hari abagabo bakubitwa n’abo bashakanye, ariko akenshi ngo bituruka ku kuba abo bagabo baba bakoresheje nabi umutungu w’urugo.

Mugabo Daniel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi, avuga ko ibibazo nk’ibi muri uyu murenge hari itsinda ryashyizweho ribikurikirana kandi ngo biri gutanga umusaruro, gusa akizeza abaturage ko abagabo bahohoterwa n’abo bashakanye bagiye kwitabwaho.

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda y’ireme ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, icyakora mu mpande zpse z’igihugu haracyumvikana imvugo zigaragaza ko hagikenewe imbaraga nyinshi kugira ngo iri hame rifatwe kandi ryubahirizwe mu buryo bwaryo hagati ya buri munyarwanda wese.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved