Abagabo bamwe bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu, baravuga ko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane hagati yabo n’abagore babo, bahisemo kwahukana bagata ingo zabo, kuburyo kubera kubura andi mahitamo bagenda bararaguzwa aho bageze hose bukira.
Umugabo umwe yagize ati “Ese nanze gutera impaka n’umugore, nkamusiga mu bye nta rusaku nteje kandi nta kintu ntwaye, ubwo mba nkoze ikibi? Aho kugira ngo twicane sinamuhunga ngakomeza?”
Undi ati “Nonese aho kugira ngo umwice, ntiwamusiga aho ngaho?” Aba bagao babwiye BTN TV ko hari ubwo umugabo avugisha umugore amugisha inama y’ikintu bakora kugira ngo bateze urugo rwabo imbere, ariko umugore agasubiza umugabo nabi amubwira ko ari we mugabo bityo ibyo abikore we (nk’umugore) ntibimureba, bakavuga ko uko basanzwe babizi amaboko abiri mu rugo ariyo yubaka urugo bityo akareba nk’umugabo agasanga ari we uri kugorwa wenyine agahitamo kubireka.
Abagore bamwe bo muri uyu murenge bavuze ko badashobora gufata amaboko n’amaguru abagabo babo ngo bababuze kugenda, bityo iyo babonye abagabo bashaka kugenda barabareka.
Umwe yagize ati “ni ukumureka akigendera, yazashaka kugaruka akazagaruka.”
Aba bagabo bavuka ko iyo bahunze abagore babo bagashaka abandi, bibahesha amahoro kuko abagore ba kabiri babomora ibikomere baba baratewe n’aba mbere.
Umwe yagize ati “Kubera ko uwo mugore wa kabiri aba azi aho uvuye n’ibyakubayeho, ahita avuga ati ‘ntabwo ndakora nk’ibyo uriya yakoze.”
Gusa aba bagabo bavuga ko hari n’abahunga abagore babo kubera ingeso, zirimo n’ubushyuhe, ariko gukimbirana n’abagore babo akenshi ugasanga bibaye imbarutso yo guhunga urugo ngo atazagirana amakimbirane ateza ibyago muri urwo rugo.
Aba bagabo basabye ko ubuyobozi bwagakwiriye kugira inama abantu bafite imyumvire imeze gutyo, gusa ariko basaba ko bwabijyamo butabogamye, kuko iyo bubogamye ugasanga buri ku ruhande rw’umugore cyangwa umugabo, byose n’ubundi biba byapfuye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye itangazamakuru ko asaba amadini n’amatorero kugaragaza uruhare rwayo ku guhangana n’iki kibazo.
Amakuru avuga ko bamwe mu bagabo bahunga abagore babo bavuye muri uyu murenge, bahungira mu turere twa kure nka Bugesera na Gatsibo kugira ngo bajye gushakirayo amahoro.