Hari abagabo bo mu Rutsiro bahohoterwa n’abagore ariko bakinumira

Hari abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hakiri abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye, bikagera naho babakubita, ariko ntibajye kubarega bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ikimwaro cyo kujya kurega ngo bakubiswe n’abagore.

Nikuze Christine, utuye mu Mudugu wa Rukundo, mu Kagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, asanga imwe mu mpamvu itera abagabo kutarega mu gihe bakubiswe n’abagore bashakanye ari uko bagira ipfunwe ryo kujya kurega mu gihe bahohotewe n’abagore babo.

Yagize ati” Abagabo akenshi nyine ntabwo yumva ko yaba yaganzwa akenshi, abagabo bumva bahora baganza, niyo mpamvu bibaye ngombwa ko umugore amuganza akamwigaranzura, kurega bimutera ipfunwe, akaba yumva ko nawe yaganjijwe. Izo soni akaziterwa nuko ari nkawe wakagombye kuganza mu rugo, akaba yaganjijwe, ni ikibazo rero”.

Ntahondereye Amos, utuye mu Mudugu wa Kimongo, Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, nawe yemeza ko hari abagabo bapfira mu ruhu, iyo bahohotewe n’abagore bashakanye” Yagize ati “ mu mudugudu ntuyemo ntabwo kirimo, ariko hirya, ngenda mbyumva cyangwa wenda aho abandi bari kuganira, ukumva ko abagore bahohotera abagabo, kubera igitinyiro, cy’umugabo aba afite, agatinya kujya kubivuga. Hari abagore baba bafite imbaraga kurusha umugabo we”.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Abaturage barasabira ubutabera umuturage watemwe n'umwana we amuziza kumwima umunani

Uyu muturage yakomeje agira ati” Kubera kwitwa ko ari umugabo kandi umugabo akaba ari yo nkingi y’urugo, apfira mu ruhu agaceceka, baravuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda, aratuza mbega akabiheza k’umutima. Uyu muturage kandi abona ari ngombwa gutinyura abagabo bagira nibi bibazo, nabo bakajya bajya kurega abagore babo mu gihe bahohotewe ntibapfire mu ruhu.

Yagize ati” Ni ugutinyura abagabo, ntibapfire mu ruhu, iyo ahohotewe afite uburenzanzira, nawe akaba afite uburengazira nkubwo umugore, nkuko nawe yabivuga nawe nta pfunwe biteye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Abaganwa Marie Chantal, nawe yemeza ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore bashakanye. Ati”Ubundi ihohoterwa, ntago tuvuga ko ari umugore uhohoterwa gusa, hari n’abagabo bahohoterwa nabyo tubigarukaho”.

Src: Mamaurwagasabo

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved