Hari abagore bavuga ko barambiwe kurara irondo bakamara ijoro ryose bahetse abana

Bamwe mu bagore bo mu Mudugudu wa Rugero mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge ho mu Karere ka Bugesera, barinubira ubuyobozi bw’Umudugudu budatinya kubohereza kurara ku irondo banafite abana bato kuko nta mafaranga 1500 Frw y’umusanzu w’umutekano babona cyangwa se ntibabe bafite abagabo ngo abe aribo bajyayo. https://imirasiretv.com/abaturage-basabiye-igihano-gikakaye-sedo-bavuga-ko-abaka-ruswa-kugira-ngo-abafashe-gukemura-ibibazo/

Inkuru dukesha Tv1 ivuga ko hari abagore bakomeje guterwa impungenge n’ubuzima bwabo kuko ngo bimaze kumenyerwa ko umugore udafite umugabo cyangwa se ntabone amafaranga 1500 Frw yo kwishyura umusanzu w’umutekano cyangwa uwamusimbura ngo amukorera irondo, yoherezwa kurara ari gucunga irondo kabone n’ubwo yaba afite umwana uri mu mugongo cyangwa se yamusize mu rugo wenyine. Aba bagore bavuga ko n’ubwo byose babikora batanabikunze ngo byatewe na Mudugudu wabo kuko niw washyizeho iryo tegeko atitaye ku kuba bafita abana bato.

Umugore umwe waganiriye n’umunyamakuru yagize ati “Turavuga tuti byibura nimutworoherereze, igihugu kugicungira umutekano nibyo wenda twabona ubushobozi twajya dutanga amafaranga 500 Frw, ayo yo twajya tuyatanga ntawe uduhase ariko mutwemerere, ariko Mudugudu wacu yarabyanze.”

Umugabo umwe yagize ati “Bararirara rwose, dore n’uyu ararirara, kandi ubona ari umukecuru yambyara kandi nanjye ndi umusaza!”

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yasanzwe mu mugozi yapfuye hari n’akandiko ku ruhande

Undi ati “Kurara irondo kw’abagore, ni abantu badafite ubushobozi badafite n’abagabo kandi akaba adafite amafaranga 1500 Frw, uwo agomba kurara irondo.”

Aba bagore bavuga ko kurara irondo bamwe basize abana mu rugo bonyine abandi babahetse mu mugongo nta rundi rukundo rurimo ahubwo ngo nuko nta yandi mahitamo baba bafite kuko nta bagabo bagira ndetse n’ayo mafaranga ntibayabone. Icyakora n’abagabo bo muri kariya gace bavuga ko kuba baryama abagore bakajya kubacungira umutekano ari iteka ryaciwe na Mudugudu kuko ngo ari itegeko yashyizeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, ntiyemeranya n’aya amakuru atangwa n’abaturage ariko ngo biramutse biba byaba binyuranye n’amabwiriza agenga imikorere y’irondo gakondo. Ati “Ndatekereza ko aribwo twamenya ayo makuru ariko ibyo kuba abagore b’abapfakazi barara irondo byashakirwa ikindi gisubizo, tuzabisuzuma turebe.”

Icyakora hari n’andi makuru yatanzwe n’aba bagore avuga ko Mudugudu yabashyize kuri iri rondo ari nk’igihano ngo kuko yababajwe no kumva ko bavuze ko nta bushobozi babona ngo batange aya mafaranga y’umusanzu w’umutekano. https://imirasiretv.com/simfite-gahunda-yo-gushaka-umugabo-ariko-nzabyara-abana-umuhanzikazi-sheebah-yongeye-kurikoroza/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved